Nyanza: Umuntu yitabye Imana aguye mu rugo rw’umuvuzi gakondo

Nzayisenga Samuel yitabye Imana biturutse ku miti yahawe n’umuvuzi gakongo witwa Macumi Francois utuye mu mudugudu wa Buharankakara wo mu kagali ka Mulinja ko mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Macumi nta byangombwa yari afite bimwemerera gukora uwo mwuga kandi ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rivuga ko ritamuzi; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Kigoma, Kajyambere Patrick, abisobanura.

Indwara nyakwigendera yaje kwivuza nayo ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma buvuga ko itigeze imenyekana kuko umurambo we bene wabo bahise baza kuwutora bakawujyana kuwushyingura. Umuvuzi we afungiye kuri poste ya polisi iri mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Kajyambere Patrick agira inama abaturage yo kutibwira ko uvuga wese ko ari umuvuzi wa Kinyarwanda ataba abifitiye uburenganzira bwo gukora uwo mwuga.

Abavuzi gakondo mu Rwanda bazwi kandi bemewe na Minisiteri y’ubuzima ni abibumbiye muri AGA Rwanda Network.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka