Nyanza: Umugore yitwikiye ijoro atetse Kanyanga arayifatanwa

Libératha Mukamana w’imyaka 38 utuye mu mudugudu wa Muganza mu kagali ka Kiruli mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, yafashwe mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013 atetse inzoga iteweme ya Kanyanga.

Jean Pierre Nkundiye, umuyobozi w’umurenge wa Mukingo, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore yatawe muri yombi binyuze muri gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi”.

Iyo gahunda niho abaturage biyemeza gutungira agatoki inzego z’umutekano umuntu wese bakekaho gukora, gucuruza cyangwa kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo n’iyo nzoga ya Kanyanga.

Yagize ati: “Kubera ko abakora inzoga ya Kanyanga bazi neza ko ibuzanyijwe n’amategeko abenshi bitwikira ijoro bagatangira kuyiteka ariko kubera ko babikekwaho inzego z’umutekano zibacungira hafi nibwo buryo uriya Mukamana Liberatha yafashwemo.”

Mu gihe uwo mugore yatabwaga muri yombi ahagana mu ma saa Saba z’igicuku, yari amaze gukura litiro eshanu y’inzoga itemewe ya Kanyaga mu ngunguru ye.

Bimwe mu bikoresho yafatanwe muri iryo joro harimo iyo ngunguru atekeramo n’igikoresho bita urusheke asanzwe yifashisha mu kuyiminina, nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Mukingo yabitangaje.

Mukamana yemereye ubuyobozi bw’umurenge ko ubwo bucuruzi bwa Kanyaga yabukoraga ariko ku rundi ruhande asaba imbabazi ko atazongera kubukora.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo bibakururira ibihano byo mu rwego rw’amategeko. Yibukije ko nta muntu n’umwe bazihanganira muri ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Asobanura ububi bwa Kanyanga, Nkundiye yavuze ko uwayinyoye agaragaza ibimenyetso byo guta umutwe n’imyitwarire mibi mu bandi, irimo kubakorera urugomo n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Mukamana ahita yoherezwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, kugira ngo ashobore gukorerwa dosiye n’urwego rw’ubugenzacyaha buhakorera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murwanda umutekano ni wose dushimira abayobozi bacu

bahati emmy yanditse ku itariki ya: 23-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka