Nyanza: Umugore n’umugabo barwanye umwe yenda kuhasiga ubuzima

Uwera Immaculée na Musa Kabera batuye mu mudugudu wa Bigega mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, gitondo tariki 28/03/2013 bakozanyijeho imirwano ihosha umwe muri bo ari hafi yo kuhasiga ubuzima.

Muri iyo mirwano yamaze nk’iminota 30 hagati y’umugore n’umugabo bamaze imyaka igera kuri irindwi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko hifashishijwe amacupa y’inzoga n’imihini; nk’uko bamwe mu baturanyi bahageze mbere y’abandi baje kubakiza babitangaza.

Ngo umugabo yarwanishaga umuhini umugore nawe akitabaza amacupa y’inzoga yo mu bwoko bwa PRIMUS yari muri iyo nzu bombi batuyemo.

Uko kurwana kwabo ntikwasize ubusa kuko byarangiye umugabo akomerekejwe muri nyiramivumbi n’umugore we wamutikuye icupa ariko ku bw’amahirwe ararikwepa agwira urukuta rw’inzu aba arirwo rumwangiza mu musaya.

Mu nzu barwaniyemo nta kintu na kimwe cyasigaye mu mwanya wacyo kuko abantu batarabatabara babanje kurwanisha imbokoboko umwe akegura igikapu cy’imyenda akagitura kuri mugenzi we.

Umwe yafataga isahani n’undi yabona igikombe hafi ye bombi bakadondagurana. Ubwo byari bikomeye umugabo yafashe imyenda y’umugore we arayimujugunyira induru umugore ayihaye umunwa nibwo abaturage benshi bihutiye kuza kureba ibyabaye.

Nyuma y’uko gukozanyaho umugabo yahise aburirwa irengero urugo arusigamo umugore we wasigaye abara inkuru y’icyatumwe bakozanyaho muri icyo gitondo.

Umugore yatangaje ko barwanye bapfa amafaranga ibihumbi 120 umugabo we yarigishije nta muheho ngo basangire.

Mu magambo ye bwite yagize ati: “Hari ahantu yagurishije nabaye nkumubaza amafanga yaho maze amfata mu muhogo tuba turandundaguranye kuko sinari kubyihanganira kandi atandusha ingufu”.

Nyuma yo kurwana, umugore yakusanyije ibikoresho byo mu rugo byahungabanyijwe n'iyo mirwano. (Foto: JP Twizeyeyezu)
Nyuma yo kurwana, umugore yakusanyije ibikoresho byo mu rugo byahungabanyijwe n’iyo mirwano. (Foto: JP Twizeyeyezu)

Uyu mugore yakomeje avuga ko urugo rwabo rumeze nk’urwatererejwe imirwano ngo kuko nta gihe kinini cyashira batarwanye. Inshuro bamaze kurwana ngo ni nyinshi cyane ku buryo nabo ubwabo batazibuka; nk’uko Uwera Immaculee washakanye na Musa Kabera yakomeje abitangaza.

Hamimu Nzabonimpa uyobora umudugudu wa Bigega iyo mirwano yabereyemo yemeje ko imirwano yabo atari inzaduka ngo kuko bararwana ariko bakongera bakiyunga bitamaze kabiri.

Ngo mu gitondo babyuka bateye hejuru nyuma ya saa sita bakaba bari mu rukundo utakeka ko aribo babyutse bari kurikoroza muri uwo mudugudu.

Inzego z’umutekano zamenyeshwejwe icyo kibazo ndetse bagirwa inama yo gutandukana biciye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko muri bo ngo habuze uwatera intambwe akajya gutanga icyo kirego; nk’uko Hamimu Nzabonimpa umukuru w’umudugudu wa Bigega abyemeza.

Uyu mukuru w’umudugudu avuga ko imirwano yabo imaze kurambirana ndetse ikaba ibuza umutekano abaturanyi babo. Muri rusange yabasabye kuba batanze agahenge mu gihe hagitegerejwe ko hazagira utera intambwe agasaba gutandukana na mugenzi we.

Uwera Immaculee na Musa Kabera bafitanye abana babiri babyaranye n’abandi icyenda umugore yaje asanga muri urwo rugo.

Inama y’umutekano yaguye yabaye tariki 25/03/2013 mu karere ka Nyanza yari yafashe umwanzuro w’uko ingo zifitanye amakimbirane zikorerwa urutonde maze zikagirwa inama yo gukemura ibibazo mu nzira zidahungabanya umutekano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ubwo nariho nibaza icyo inzego zibanze zabivuzeho!!nyabuna ba gitifu bajye bigisha abaturage bahawe kuyobora dore ko usanga benshi bigira nkaho bitabareba da!!thx

ndatimana aimable yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Mubyukuri birababaje kuba harabagitekereza ko intambara ikemura ibibazo.Nya buna nimwibuke umuco cyangwa mwemere muyoborwe na Mwuka Muziranenge

Rutazihana esdras yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Mubyukuri birababaje kuba harabagitekereza ko intambara ikemura ibibazo.Nya buna nimwibuke umuco cyangwa mwemere muyoborwe na Mwuka Muziranenge

Rutazihana esdras yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Akabi gasekwa nk’akeza gusa urugo rwagezemo intambara nta terambere rugeraho. rero bihe agahenge bagahe n’abandi

Fanny yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Basezerana mbabwira!!!

Kwibohora yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Mbega imirwano icyakora ingo z’iki gihe zubakiye ku bugege. Ubwo se iyo hagira uhagwa bagasiga izo mpfubyi byari kubamarira iki?

Ni igitangaza mu bitangazza!!!!!!!!

Matabaro yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka