Nyanza: Umugabo yakuye undi iryinyo barwanira umugore

Athanase n’uwo bita Tunga barwaniye mu mudugudu wa Bigega mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu ijoro rishyira tariki 10/04/2013 bapfuye umugore birangira umwe akuye undi iryinyo ndetse n’urugi rw’inzu barushinguzamo.

Tunga n’umugore witwa Murekatete Zephalanie bari bavuye mu karere ka Huye baje gusura barumuna be batatu bavukana n’umugore we akaba ari imfubyi zirera zituye muri uwo mudugudu.

Ubwo Athanaze yari atashye iwe yanyuze kuri Murerekatete Zaphalanie amubaza amakuru y’umwana we yagiye amutwitiye kuko bari barigeze kubana nk’umugabo n’umugore. Murekatete Zaphalanie yasubije Athanase ko nta mwana we akimufitiye ati inda y’umwana wawe nayivanyemo.

Urugi rw'iyo nzu barukuye ndetse ba nyirayo ntibayiraramo.
Urugi rw’iyo nzu barukuye ndetse ba nyirayo ntibayiraramo.

Muri ako kanya uwo mugabo yahise yuzura umujinya w’umuranduranzuzi aba amuteye urushyi n’uko Tunga aturuka mu nzu nk’utabaye uwo yita ko ari umugore we maze intambara iba irose ityo hagati y’abo bagabo bombi.

Abantu baje babatabaye basanze Athanase yunamye hejuru ya Tunga arimo amukubita mu kanya gato babakijije imirwano yongeye kubura maze umwe yirukankira mu nzu n’uko urugi rwayo baba barushingujemo barwanira ku muryango.

Athanase yahise atoroka maze abaturage bahuruza inzego z’umutekano zihahingutse zibura aho yarigitiye.

Tunga wari wakuwemo iryinyo ndetse yanakomeretse bikomeye yahise ajyanwa ku ivuriro riri hafi aho bamuha ubutabazi bw’ibanze burimo kumupfuka ibisebe yakuye muri iyo mirwano.

Aho barwaniye iyo nzu nabo ntibayirayemo

Umuryango w’abakobwa batatu bibana muri iyo nzu bahise bajyanwa gucumbikishwa mu baturanyi ndetse n’ibintu byari muri iyo nzu bayibivanamo bakeka ko bishobora kwibwa.

Uwase Rehema ari nawe mukuru muri abo bakobwa bibana avuga ko iyo ntambara yabaye hagati yabo bagabo bombi yatumye barara rwantambi badasinziriye ngo kuko ibintu byari biri muri iyo nzu byabatwaye umwanya munini mu kuyibivanamo babicumbikisha mu baturanyi.

Abaturanyi b'urwo rugo nabo baraye batagohetse kubera imirwano yarubereyemo.
Abaturanyi b’urwo rugo nabo baraye batagohetse kubera imirwano yarubereyemo.

Abo bakobwa basaba ko Athanase akomeza gushakishwa n’inzego z’umutekano kugira ngo aze nibura abasubirizeho urwo rugi yakuye ndetse ngo barateganya no kumurega kuba yabavogereye urugo rwabo akarushozamo imirwano yabagizeho ingaruka z’uburyo butandukanye.

Hamimu Nzabonankira umukuru w’umudugudu wa Bigega wabereyemo iyo mirwano mu gitondo tariki 10/04/2013 ntiyari mu rugo rwe ndetse na telefoni ye igendanwa ntiyabashaga gucamo kugira ngo tumubaze icyo abivugaho n’uko yiteguye gusubiza ibintu mu buryo nk’umuyobozi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abagore bazarikora

Ally yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ndabaza aba bantu bafite mu mutwe hazima ntibabona se ko turi mu cyunamo aho rwose bavanze ntabwo ibihe u Rwanda rurimo aribyo kugira abantu bijuse bene ako kageni bateza imirwano mu cyunamo.

Ubwo bigaragare ko bari banasinze kuko ibyo bikorwa hari isindwe ryari ribyihishe inyuma. Ngo umwe yakuyemo undi iryinyo bapfa umugore. Haha ha icyanyereka icyo kizungerezi cy’umugore barwaniraga.

Murakoze!!!!

Alice Uwase Fiona yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka