Nyanza: Inzuki zariye amatungo y’abaturage basigara barira ayo kwarika

Ku mugoroba wa tariki 08/05/2013 inzuki zitagira nyirazo zadukiriye ihene 10 za bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kinyoni mu Kagali ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza zirazirya kugeza ubwo zimwe muri zo zipfuye.

Nyuma y’uko ibyo bibayeho byari amarira n’agahinda ku baturage bahaburiye ayo matungo magufi ngo kuko amwe muri yo yari indagizo andi yaraguzwe mu nguzanyo bahawe mu bigo by’imali iciriritse ngo biteze imbere.

Ihene zitapfuye ubwoya bwazo bwari bwasheshe urumeza.
Ihene zitapfuye ubwoya bwazo bwari bwasheshe urumeza.

Abo borozi b’amatungo magufi yahuye n’iyo mpanuka bavuga ko icyibabaje kuruta ibindi ari uko ntawe bateganya kuzabiryoza bitewe n’uko izo nzuki zitagira nyirazo. Izo nzuki ngo ziberaga mu giti nta nyirazo zifite kandi ngo mu mezi atanu zari zihamaze nta n’umuntu bumvishe aziyitirira nibura ngo babihereho bamukurikirana.

Amatungo yariwe n’inzuki agapfa ni kimwe n’ariwe n’imbwa akaba nta muturage wemerewe kuba yayarya cyangwa ngo ayagurishe muri bagenzi be. Ibyo ni bimwe mu bituma bavuga ko bahuye n’igihombo gikabije.

Abaturage bo muri ako gace biyemeje gukora iperereza bahanahana amakuru ngo bamenye uwazisembuye maze babimuryoze abahe indishyi z’akababaro batewe n’icyo bita ko ari igihombo cyababayeho.

Ndatsikira Alphred umukuru w'umudugudu wa Kinyoni yasabye abaturage ubufasha bwo gushakisha uwabaye nyirabayazana agasembura izo nzuki.
Ndatsikira Alphred umukuru w’umudugudu wa Kinyoni yasabye abaturage ubufasha bwo gushakisha uwabaye nyirabayazana agasembura izo nzuki.

Bamwe bafite impungenge ko nta hene n’imwe iza kurokoka ngo kuko izo nzuki zariye izo hene zisa nk’izazitererejwe. Izo hene zariwe n’inzuki ngo zari zibafatiye runini zikabaha ifumbire bafumbiza imirima yabo ndetse bahura n’ikibazo bakajyana imwe ku isoko ikabagoboka.

Ndatsikira Alphred umukuru w’umudugudu wa Kinyoni wabereyemo iyo mpanuka yihutiye kugera aho ibyo byabereye ahumuriza abaturage bababajwe n’uko ihene zabo zariwe n’inzuki zitagira nyirazo ushobora kubiryozwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka