Nyanza: Igisambo cyafashwe cyiba amafaranga y’iduka rya telefoni

Ndikumana Souvenir w’imyaka 19 y’amavuko uvuga ko atuye mu karere Gasabo mu murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu cyuho yiba amafaranga y’iduka ricururizwamo telefoni zigendanwa mu mujyi wa Nyanza tariki 02/08/2012.

Nk’uko Mukanyandwi Florida bakunze kwita Cadette nyiri iryo duka yabyemeje uwo musore yinjiye nk’abandi bakiriya atangira kwibarisha niba yabona memory card ya telefoni ye igendanwa.

Mu gihe bari bategereje kuyimurebera nyiri iryo duka yahamagawe n’umuntu hanze yaryo n’uko uwo musore ahita amucunga ku jisho yinyabya aho yabonaga ashyira amafaranga y’inote aba ayakubise mu mufuka we hanyuma uwacuruzagamo agarutse asanga yagezemo imbere ahita amukingirana atabaza avuga ko afatiye mu cyuho igisambo.

Ndikumana Souvenir (ibumoso) wafatiwe mu cyuho yiba iduka mu mujyi wa Nyanza.
Ndikumana Souvenir (ibumoso) wafatiwe mu cyuho yiba iduka mu mujyi wa Nyanza.

Ndikumana yari yibye igipfunyika cy’amafaranga ibihumbi 200 nk’uko Mukanyandwi Florida yabitangaje. Abantu baje basanga umusore yarangije gutabwa muri yombi akingiranye n’uko nta kundi kwisobanura kubayeho ahita asaba imbabazi; nk’uko bitangazwa na Mutaganda Fiacre waje atabaye umucuruzi mugenzi we wari wibwe ku manywa y’ihangu.

Mu nzira bajyana uwo musore kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana, Ndikumana yisobanuraga avuga ko icyo cyaha yafatiwemo acyemera ndetse akagisabira n’imababzi. Icyamuteye kwiba ngo n’uko yashakaga amafaranga amusubiza mu mujyi wa Kigali kandi akaba yamufasha kwimeza neza mu imurikagurisha ririmo kuhabera kuva tariki 25/07 kugeza tariki 8/08/2012.

Ndikumana avuga ko bwari ubwa mbere yari yibye mu buzima bwe ngo n’ubwo bitamuhiriye agahita afatirwa mu cyuho.

Mu bwoba n’igihunga cyinshi yari afite yasabaga ko bamubabarira akagenda ariko ikibazo cy’ubujura bwe kitagejejwe mu maboko ya polisi y’igihugu ariko ibyo yabyangiwe bamukomezanyayo bamufashe mu mukaba w’ipantato yari yambaye.

Hakizimana Justin ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kivumu akaba na Lokodifensi wari umwifitiye mu ntoki ze amujyanye aho polisi ikorera mu karere ka Nyanza yavuze ko atari ubwa mbere abonye uwo musore mu mujyi wa Nyanza mu gihe nyir’ubwite we yavuagaga ko ari ubwa mbere ageze muri uwo mujyi.

Yajyanwe kuri polisi afashwe mu mukaba w'ipantaro ye.
Yajyanwe kuri polisi afashwe mu mukaba w’ipantaro ye.

Nk’uko byatangajwe n’uyu lokodifensi ikibazo cy’ubujura giteye inkeke abantu benshi kuva aho isoko rya Nyanza riviriye aho ryahoze ku Rwesero rikimukira mu mujyi rwagati.

Ati: “Isoko rikiri ahitwa ku Rwesero abajura bari bake ariko kubera akavuyo kari aho ryimukiye abajura barimo kwiyongera ubutitsa”.

Abantu bakwiye kurushaho kwicungira umutekano w’ibyabo kuko inzego ziwushinzwe zitabera hose icyarimwe kandi bakagira amakenga kuri buri muntu wese babonye batazi imyirondoro ye n’icyo akora; nk’uko lokedifensi Hakizimana Justin yabigiriyemo inama abacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndebera uko bamutambikanye pe burya ingeso y’ubujura si nziza itesha agaciro nyirayo rimwe ukaba wanahasiga ubuzima

yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka