Nyanza: Abagorozi bahambirijwe utwabo bazira guhindura urugo rw’umuturage urusengero

Igiterane cy’abagorozi cyagombaga kuba tariki 17/11/2012 mu murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza cyamaganiwe kure ndetse nabo barirukanwa bazira guhindura urugo rw’umwe muri bo urusengero.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi icyo giterane cyari giteganyijwe kuberamo buvuga ko butigeze butanga uruhushya kuri abo bagorozi.

Ikindi cyatumye ubuyobozi bwo muri ako gace bubahururiza inzego z’umutekano ngo n’uko icyo giterane cyagombaga kubera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bitandukanye n’uko andi madini abyifatamo mu bihe by’amasengesho n’ibiterane baba bateguye.

Mutabaruka Paulin uyobora umurenge wa Cyabakamyi avuga ko habura umunsi umwe ngo icyo giterane kibe abantu 53 bari baje mu myiteguro yacyo batawe muri yombi. Muri bo harimo abagore 26 n’abagabo 27 bagombaga kuyoborwa n’uwitwa Ntireganya Ezigadi muri icyo gikorwa cy’amasengesho.

Umunsi nyir’izina w’icyo giterane tariki 17/11/2012 abandi bayoboke bo muri iryo dini ry’abagorozi baturutse mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Kamonyi na Nyanza nabo baje bacyitabiriye bahise batabwa muri yombi kimwe n’ababanjirije basabwa kwisobanura.

Abantu 108 nibo bari bamaze kugera aho icyo giterane cyagombaga kubera nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi abivuga.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza kimwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge bamaranye abo bagorozi umwanya utari muto babahata ibibazo.

Bamaze kubumvisha ko icyo giterane cyateguwe mu buryo butemewe n’amategeko ku gicamunsi cya tariki 17/11/2012 barekuwe ariko bagenda bagiriwe inama yo kutazongera kwihisha inyuma y’amasengesho ngo bakore ibyo bumva bishakiye.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Supt Gashagaza Hubert yemeje ko abo bagorozi batawe muri yombi bakurikiranweho gukoreshereza igiterane mu rugo rw’umuntu bikabangamira umutekano w’abantu.

Yagize ati: “Twabajije icyatumye baza gusengera mu rugo rw’umuturage ndetse n’aho bakuye ubwo burengazira birabura nibwo bahise batabwa muri yombi kuko umuntu wese yabibazagaho nyinshi .

Bari mu nzu y’umuntu barimo basenga ariko ntabwo hari mu rusengero nicyo cyatumye tubibazaho” .

Abagorozi ni abitandukanyije n'itorero ry'abadivantisiti bavuga ko nta kintu cyo mu isi bemeranya nacyo.
Abagorozi ni abitandukanyije n’itorero ry’abadivantisiti bavuga ko nta kintu cyo mu isi bemeranya nacyo.

Icyakora nyuma yo kumva bimwe mu bisobanuro batanze bakimara gufatwa no kugirwa inama n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza bemerewe kurekurwa basubira mu turere dutandukanye tw’igihugu bari baturutsemo.

Abo bagorozi bibukijwe ko umuntu wese afite uburengazira bwo gusenga uko abyumva ariko bigakorwa mu buryo bitabangamiye umudendezo w’abandi.

Abagorozi ni abantu bavuga ko ari abakristu bitandukanyije n’itorero ty’abadivanstiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bakaba nta kintu na kimwe cy’isi bemeranya nacyo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Abobavuga ko abagorozi ari abasazi imana ibababarikukobatazi icyo bakora iravugaiti«mujyemumahanga yose mubwirizeabantu ubutumwa bwiza abemera mubatize mwizinaryayesu

Masengesho elie yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

yesu yaravuze ngo nibabirukana mu mudugudu umwe muzajye mu wundi ubwo rero imana niyo yirindira ubwoko bwayo arongera aravuga ngo nibababakoba muzamenye ko babanje kunkoba rero ibyo ntibikabace intege ngo musubire inyuma

uwiringiyimana erisa yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

yewe ibibera munsengero abazimo batarabizinukwa nikibazo kigihe, nibatahura ukuri nabo bazazita basange abangorozi soma matayo 23:37-39.mureke ibyanditswe bisohe ngo bazabanga babahora izina ryajye ,matayo 24:8-9.

REKAYABO JEAN BOSCO yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Bana b’Imana ,mwihangane uko bababuza guterana niko batemereye na Yesu ko abagezaho ubutumwa bukiza ariko nimwihangane uko muzajya mugenda munesha nibyo bizajya bikururira benshi kuri Kristo.

NTIBAZI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Harahirwa uzira ko avuga izina rya KRIST kuko uzategereza kurivuga ari uko yabiherewe visa,bizarangira atarivuze.Vuga inkuru nziza gusa wirinde kwivanga mu bitakureba kuko iby’isi nta ho bihuriye n’ijuru.abo bantu sindababona ariko iyo mbumva biranshimisha ahubwo nkibaza impamvu batimenyekanisha.IYABAHAMAGAYE IBAKOMEZE.

Guillaume yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

nibutsa abatanga ibitekerezo byabo ko buriwese azabazwanimana ibihwanye nibyo yakoze cg yavuze mwese muharanireko amagambo yanyu yabera abantubose abakuzi nabatakuzi umubavu uhumura neza mwibuke ayamagambo ngo kuko imana yakunze abarimwisi cyane byatumye itanga umwana wayo wikinege kugirango umwizerawese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho mwese muhabwe umugisha niyabitengiye

dusabe jacky yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Imana Ibampere Umugisha Ndi Umurundi Abagorozi Ni Mukomere.

Nyantore yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

USENYA ABAGOROZI NIYIHANGANE GUSA BURIWESE AZABAZWA IBYE. murakoze.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

isi ikeneye abayigirira umumaro ariko ntubazi! ababantu mwirukana iwanyu ni abanya mumaro kuri twe tubazi.
Abihaye Imana sibo bateje umutekano mucye dore ko Abagorozi batagira ibiterane by’ijoro.
Muzongere mugenzurane ubushishozi abagorozi. ntacyo badutwaye bumvira leta ariko amadini yo ntabakunda kuko batinya ko babatwara abayoboke.Murakoze rero!

peter yanditse ku itariki ya: 18-11-2014  →  Musubize

tubashimiye inyigisho mutugezaho ariko haricyo nibaza
mwadusobanurira impamvu mutagira insengero

ange yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ugira Imana asara mu by’ Imana none se wowe ubatutse niwowe utari umusazi gusa Imana ikugirire ubuntu ntiguharureho icyaha cyo gutukana.

Mbangukira Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

ibi bireze ubuyobozi bubishyiremo ingufu bimaze kuba akajagari bikanakurura ubunebwe n’ubusambanyi hari ababyungukiramo abandi bakagenda bameze nkamafarasiabadepite bashyireho amategeko agenga insengero babasoreshe kandi urusengero rube urwabakristo bose ntibibe akarima ka famille

john yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

aba barasaze babura ujya kubavuza

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Uhise uba Muganga usuzuma indwara zo mu mutwe wemeza ko abantu 108 bahuriye hamwe bakabanza gushaka ababitegura ari abasazi? Usibye ko Abantu bazanabazwa ibyo bavuze ariko ibukako abayobozi bumvise abagorozi batabarekuye babizi ko ari abasazi!
Uyu munsi abo babitaga abasazi ntibabona aho bavugira kuko nzi neza ko ntawe utarasarura ku nyungu z’Ubugorozi mu isi. Ivugurura n’Ubugorozi niwo muti wo gukiza isi akaga kayugarije.

Ernest yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka