Nyamasheke: Umugore yatemye umugabo ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije

Nyiransabimana Mariane utuye mu mudugudu wa Muko, akagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, tariki 09/12/2012, yatemye umugabo we hejuru y’ijisho ariko Imana ikinga ukuboko.

Uyu mugore yatemye umugabo we Ngezahayo Innocent afatanyije n’umuhungu we witwa Ntirenganya.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga aravuga ko uru rugomo rwaba rwaturutse ku makimbirane uyu mugore yari afitanye n’umugabo we.

Nyuma y’uko akomerekejwe, Ngezahayo Innocent yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi kiri mu murenge wa Ruharambuga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga bwadutangarije ko ku mugoroba wo ku cyumweru Ngezahayo yabashije kuva kuri iryo vuriro akajya iwe mu rugo.

Kugeza ubu Nyiransabimana Mariane yaratorotse akaba ataragaragara kuva yakora iryo bara.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka