Nyamasheke: Umugore n’umukobwa we barakekwaho kwivugana umugabo nyir’urugo

Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, abana babiri b’abuzukuru bo muri urwo rugo (biga mu mashuri abanza) bahageze basanga sekuru apfukamye mu nzu yo mu rugo (annexe) yabagamo yapfuye babibwira umugore wa nyakwigendera n’umukobwa we ntibabyitaho.

Abo bana bafashe umwanzuro wo guhuruza abaturanyi n’ubuyobozi, nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Gatanazi Emmanuel.

Mu ijoro ryakeye ngo uwo mugabo witwa Nyakarundi Aloys w’imyaka 58 y’amavuko yari yarwanye n’uwo mukobwa we witwa Izerimana bapfa amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ubusanzwe ngo uyu muryango warangwagamo amakimbirane yashingiraga ko uyu mugabo wapfuye yaba yacaga inyuma umugore we ku buryo ngo ubuyobozi bwo ku rwego rw’umudugudu n’akagari bwagiyeyo gukemura amakimbirane inshuro nyinshi.

Aya makimbirane ngo yaje kugeza ubwo uyu mugabo yirukanwa mu nzu nini y’urugo aba mu nzu nto yo mu rugo (annexe) ari na yo bamusanzemo kandi ngo ntabwo yari ikinze ubwo bamubonagamo yapfuye.

Amakuru aravuga ko uretse umugozi bamusanze mu ijosi ushobora gutuma abantu bakeka ko yiyahuye, ngo nta kindi kintu kigaragaza ko yaba yiyahuye, nk’ikintu yaba yuririyeho kugira ngo umugozi ugobotoke umunige.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Gatanazi Emmanuel, atanga ubutumwa bw’uko abaturage bakwiriye kurwanya amakimbirane yo mu miryango kuko ari yo akunze kuba intandaro y’ibyaha bikomeye biviramo bamwe kubura ubuzima kandi akavuga ko abantu bajya batanga amakuru ku gihe y’ahagaragara amakimbirane.

Uyu muyobozi w’umurenge yongera gukangurira abaturage kurushaho gutanga amakuru kuko no kugira ngo inkuru y’urupfu rwa Nyakarundi Aloys imenyekane byaturutse ku bana bato, uwo mugore n’umukobwa we nta cyo baratangaza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka