Nyamasheke: Umugabo yishe murumuna we amuteye icyuma

Musabyemungu Emmanuel w’imyaka 27 wo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Poste ya Polisi ya Macuba akurikiranyweho icyaha cyo kwica murumuna we witwa Harindintwari Jean Paul w’imyaka 23, amuteye icyuma mu mutima.

Ubu bwicanyi bwabaye saa yine mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 29 Ugushyingo 2012. Amakuru y’iyicwa ry’uyu Harindintwari yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, kuwa kane, ubwo abantu basangaga umurambo wa nyakwigendera mu murima w’ibigori.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke kugira ngo ukorerwe isuzuma. Harindintwari Jean Paul yari ingaragu y’imyaka 23, akaba yibanaga mu nzu yari yarubatse.

Amakuru aravuga ko Musabyemungu yafatanyije n’uwitwa Hategekimana Elie w’imyaka 25, na we watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, akaba afungiye kuri Poste ya Polisi ya Macuba.

Amakuru ava mu baturage aravuga ko ku mugoroba wo ku wa gatatu, haba harabayeho intonganya hagati ya Musabyemungu na murumuna we, ubwo uyu nyakwigendera ngo yari avuye mu isoko ry’ahitwa Rugari kugura inkoko.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka