Nyamasheke: Inama y’umutekano yongeye gukaza ingamba ku byambu by’Ikiyaga cya Kivu

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye tariki 24/04/2013 yongeye gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano ku byambu by’Ikiyaga cya Kivu bikunze gukoreshwa n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahahira muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko gahunda yo kugenzura imikoresherezwe y’ibyambu byashyizweho igomba kunozwa kugira ngo hatagira abitwaza ko baje guhaha bakaba bahungabanya umutekano w’abaturage.

Habyarimana avuga ko batahagarika ubuhahirane n’abaturage ba DR Congo ariko na none ko hakwiriye gufatwa ingamba zihoraho zo kugira ngo ibyo byambu bicungwe neza ku buryo umuturage wa Congo wese uje yandikwa ndetse yanataha bikamenyekana kugira ngo bataba ari abagamije guhungabanya umutekano.

Abitabiriye inama bose bafashe ingamba zo kubungabunga umutekano.
Abitabiriye inama bose bafashe ingamba zo kubungabunga umutekano.

Uyu muyobozi asobanura ko ibi byambu atari ibyambu bisanzwe bizwi nk’imipaka, ko ahubwo ari ibyumvikanyweho hagati y’abaturage baturanye bigamije guhahirana ariko byose bikaba bigomba gukorwa kuri gahunda izwi.

Kuri ibyo byambu 5 byo ku Kiyaga cya Kivu byambukirwaho n’Abanyekongo mu karere ka Nyamasheke hari abakozi bahoraho bandika Umunyekongo winjiye mu karere ka Nyamasheke, igihe yinjiriye ndetse n’igihe asubirira iwabo.

Si ubwa mbere iyi ngingo yo kubungabunga umutekano ku byambu by’iki kiyaga iganiriweho mu nama z’umutekano mu karere ka Nyamasheke kuko no mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, iyi ngingo yashyizwemo ingufu.

Brig. General Charles Karamba (hagati) avuga ko inzego zose zikwiriye kurushaho kuba maso mu kubungabunga umutekano.
Brig. General Charles Karamba (hagati) avuga ko inzego zose zikwiriye kurushaho kuba maso mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko nta kibazo kigaragara mu mikoreshereze y’ibi byambu ariko akemeza ko ingamba zo kwandika no gukurikirana imikoreshereze y’ibi byambu yagize impinduka nziza kandi zikwiriye gusigasirwa.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yahuje inzego zose zifite umutekano mu nshingano mu karere ka Nyamasheke zirimo abagize inama y’umutekano itaguye ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize aka karere.

Brig. General Charles Karamba ukuriye Ingabo z’Igihugu mu turere twa Nyamasheke na Rusizi yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza muri aka karere kandi ko urinzwe ariko asaba inzego zose gukomeza kuba maso kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye agahungabanya umutekano w’abaturage.

Nyobozi y'akarere yose n'abakuriye inzego z'umutekano.
Nyobozi y’akarere yose n’abakuriye inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Francois Segakware yagaragaje ko ibyaha byinshi byagaragaye mu karere ka Nyamasheke muri iyi minsi ari ibishingiye ku gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kandi nk’uko byagaragajwe [mu isesengura] muri iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke, ngo ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge bishobora kuba ari byo nyirabayazana w’ibyaha by’ubujura buciye icyuho ndetse n’urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, biza inyuma y’ibiyobyabwenge.

Supt. Segakware yasabye inzego zose ko hakwiriye kubaho kureba aho ibyaha bikorerwa ndetse n’ikibitera kugira ngo bifatirwe ingamba, kandi gahunda y’amarondo n’ibiganiro byo kubungabunga umutekano bikarushaho kwimakazwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka