Nyamasheke: Barakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 20 nyuma yo kumusambanya

Ndikubwimana Erneste w’imyaka 33 afungiye kuri station ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke akekwaho urupfu rw’umukobwa w’imyaka 20 witabye Imana nyuma yo gusambanywa n’abahungu babiri barimo uyu Ndikubwimana.

Birakekwa ko uwo mukobwa witwa Uwamahoro Vestine wari utuye mu mudugudu wa Nyenyeri mu kagari ka Kibogora mu murene wa Kanjongo yapfuye nyuma yo gusambanywa n’uwo Ndikubwimana Erneste afatanyije na mwene se wabo witwa Rugira wahise aburirwa irengero.

Ndikubwimana yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro rishyira tariki 12/10/2012, arimo gusohora umurambo w’umukobwa witwa Uwamahoro Vestine mu modoka ya FUSO ifite plaque RAB 940 D.

Ndikubwimana avuga ko yari kigingi w’iyo modoka ndetse n’umushoferi wayo witwa Furera Viateur w’imyaka 26 bafungiye kuri station ya polisi ya Kanjongo mu gihe iperereza rigikomeje.

Amakuru atangazwa n’abaturage avuga ko Rugira ari we wari kigingi (tandiboyi) w’iyo modoka (ya se witwa Buroko Theoneste) naho Ndikubwimana akaba yari umukanishi.

Biravugwa ko Ndikubwimana yashakaga kujugunya uwo murambo mu ishyamba riri munsi y’ishuri ryisumbuye rya Tyazo (EST: Ecole Secondaire de Tyazo) riri mu Kagari ka Kibogora. Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ntibiramenyekana niba yaba yazize gusambanywa n’abo bahungu babiri ubwabyo cyangwa niba baba bageretseho ibindi bikorwa byaba byamuhitanye. Inzego z’umutekano zikomeje iperereza.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kuba ugisanga hari abafite umutima wakinyamanswa, ubuyobozi bw’akarere buhagurukire bene i ki kibazo kuko gikomeje gufata indintera ikabije kuko ntumvise uwo gusa yewe hari n’abandi kurugero baribabitse ko yapfyuye ariko Imana igacyinga akaboko.

niyonkuru isaie yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

AHAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!NTIBYOROSHYE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

wangu yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka