Nyamasheke: Babiri bafungiye kwiyita abakozi ba Rwanda Revenue bagasoresha abaturage

Abasore babiri bo mu karere ka Karongi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bazira kwiyita abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) bagasoresha abaturage bo kuri Centre y’ubucuruzi ya Jarama mu murenge wa Gihombo tariki 02/02/2013.

Umwe muri bo witwa Nzeyimana Damascene w’imyaka 24 y’amavuko yemera ko yiyise umukozi wa Rwanda Revenue agamije gutera ubwoba abaturage ngo bamuhe amafaranga naho mugenzi we Ndayisenga Jean Baptiste bafunganye akavuga ko Nzeyimana yari yamutwaye kuri moto nk’umugenzi batari kumwe muri uwo mugambi.

Aba basore bombi bakomoka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bageze mu karere ka Nyamasheke tariki 02/02/2013.

Ndayisenga uhakana icyaha avuga ko mu gitondo cyo ku itariki 02/02/2013 ubwo yari agiye gusura umuryango we mu karere ka Nyamasheke yashatse moto imutwara, akabona Nzeyimana maze bumvikana ko amujyana akaza kumugarura mu karere ka Karongi aho akorera ku mafaranga 8000.

Ku mugoroba basubira i Karongi, ubwo bari bageze kuri Centre y’ubucuruzi ya Jarama iri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, Nzeyimana Damascene wari wambaye umupira (T-Shirt) wa Rwanda Revenue Authority ngo yumvise lisansi muri moto igiye gushira maze yiga umutwe wo kujya gutera ubwoba abaturage ngo abasoreshe.

Icyo gihe ngo yamanutse gato abwira mugenzi we ko agiye kugurira amafaranga muri telefoni (M2U) undi na we asigara haruguru ku muhanda.

Nk’uko abyivugira, ngo muri butike yinjiyemo yatangiye gukanga umucuruzi amubwira ko acuruza amavuta arimo “Intukuzaruhu” (Hydroquinone) zitemewe kandi ko nk’umukozi wa Rwanda Revenue Authority agiye kumuca amande y’ibihumbi ijana. Uwo mucuruzi ngo yamusabye imbabazi maze amuha 5000 yari amaze gucuruza kugira ngo amubabarire.

Ubwo yari asohotse muri iyo butike, ngo abaturage batangiye kumukeka amababa bibaza umukozi wa Rwanda Revenue Authority wakiriye amafaranga 5000, maze agiye kurira moto ngo agende, umu Local Defense aba aramufashe. Amwatse ibyangombwa, undi arabibura ahubwo akamukangisha umupira yari yambaye wanditseho Rwanda Revenue Authority.

Abaturage na bo ntibabyihanganiye ahubwo bahise biyambaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo aba afashwe atyo.
Nk’uko bombi babyemeranya, ngo ubwo mugenzi we yazaga kureba icyamutindije gituma ataza ngo bakomeze urugendo, ni bwo yasanze umuhungu ari mu y’abagabo; ariko we akavuga ko ibyo yakoze batari babiziranyeho. Aba basore bombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

Nzeyimana Jean Damascene wambaye umupira wa RRA na Ndayisenga Jean Baptiste bafungiye kwiyita abakozi ba RRA bagasoresha abaturage.
Nzeyimana Jean Damascene wambaye umupira wa RRA na Ndayisenga Jean Baptiste bafungiye kwiyita abakozi ba RRA bagasoresha abaturage.

Ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Kigali Today kuri telephone, Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, Bumbakare Pierre Celestin akangurira abasora ko niba hari umuntu winjiye mu nyubako bacururizamo yiyita umukozi wa Rwanda Revenue Authority bagomba kumwaka ibyangombwa bimuranga, yaba atabifite ntibagire icyo bavugana na we.

Komiseri Bumbakare kandi avuga ko iyo atari mu masaha y’akazi asanzwe, hari ibyangombwa by’umwihariko bihabwa abakozi ba Rwanda Revenue Authority kugira ngo bibemerere kwinjira mu nyubako z’abasora. Ikindi ni uko, iyo bigaragaye ko hari abantu batse amafaranga nk’ayo atari abakozi ba Rwanda Revenue, abayatse baba bategetswe kuyasubiza.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Urbain Mwiseneza, ngo aba basore bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo igihanwa n’ingingo ya 616 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda cyo kwiha ububasha ku murimo utari uwawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda gihanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 3 cyangwa ihazabu yo kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Icya kabiri bakurikiranyweho ni igihanwa n’ingingo ya 318 cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 cyangwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.

Supt. Urbain Mwiseneza asaba abantu muri rusange ko bakwiriye kwirinda gushaka indonke zidakwiriye kandi ko abaturage bakwiriye gukanguka, hagira ubaka ibintu bya leta bakabanza kumwaka ibyangombwa.

Uyu musore Nzeyimana Damascene wemera icyaha yari asanzwe ari umukozi wa Company ikora isuku ku cyicaro cy’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro mu Ntara y’Iburengerazuba kiri mu karere ka Karongi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka