Nyamasheke: Abaturage bari bivuganye umugabo bamushinja kuba umucuraguzi akizwa n’ubuyobozi

Mu ijoro rishyira tariki 12/05/2013, Hajabakiga Gaspard wo mu mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano yari yivuganywe n’abaturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro muri ako kagari bamushinja kuba “Umucuraguzi”.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo bamufashe akora ibikorwa bigaragaza ko ari umucuraguzi ariko we akabihakana yivuye inyuma, asobanura ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi.

Nzigiyimana n’abandi bagabo bari kumwe iwe mu rugo bagiye kumva muri iryo joro ubwo umwijima wari ubuditse, bumva umuntu urimo kubyinira mu gikari cy’umukecuru umubyara, kuko ingo zituranye, kandi uwo muntu ngo akaba yahamagaraga “Fabiyani” ari we se wa Nzigiyimana wapfuye kera.

Uyu mugabo wamufashe (umuhungu w’aho yafatiwe) muri iyi minsi ngo afite ikibazo cy’umwana w’uruhinja umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro, kandi nk’uko abyivugira ngo “bigaragara ko ari amashitani ndetse n’abaganga bayobewe ibyo ari byo”.

Uyu mugabo arerekana aho uwo mugabo yasimbukiye igikari (imbariro zavunitse n'ibiti bibisi byarabye).
Uyu mugabo arerekana aho uwo mugabo yasimbukiye igikari (imbariro zavunitse n’ibiti bibisi byarabye).

Muri aka gace ngo n’ubusanzwe gakunda kuvugwamo amarozi, Nzigiyimana ngo yumvise ibyo bikorwa we yita iby’amashitani yibaza ukuntu byaba birimo gukorwa na nyina umubyara biramuyobera, ariko kandi akaba yumvaga biri mu gikari cye, kandi ashingiye ku burwayi bw’umwana we abantu benshi bemeza ko arwaye ibijyanye n’amashitani ngo atangira gutekereza ko nyina yaba ari we umuteza ibyo byago, nk’uko yabidutangarije.

Yahise abwira abagabo bari kumwe ngo bajyane barebe koko niba uwo mubyeyi we yaba ari we ukora ibyo bintu, maze biga uburyo bwo kujya gufata uwo muntu bumvaga abyina, nk’uko babivuga.

Ngo bageze ku rugo rw’uwo mukecuru, umugabo wabyinaga arabumva arabihagarika baramushaka baramubura ariko bakabona nta handi yaba abacikiye kandi inzu y’umukecuru yari ikinze hose. Ubwo ngo bafashe umugambi wo gutabaza abantu ba hafi kugira ngo bashake uwo muntu.

Mu gihe bari bamaze kugota urugo, ngo umwe mu basore bari baje yuriye urugo agwamo imbere agenda amurika n’itoroshi maze wa mugabo asimbuka urugo agwa mu bishyimbo inyuma baba baramufashe batangira kumukubita bamubaza impamvu aza gucuragura.

Cyakora umwe mu bari bahari ngo yatabaje umuyobozi w’umudugudu wa Mujabagiro ahita ahahinguka ari na we wamubavanye mu maboko kuko ngo bashakaga kumwihanira.

Aba baturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro ni bo bahamya b'ibyabaye kuri Hajabakiga Gaspard.
Aba baturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro ni bo bahamya b’ibyabaye kuri Hajabakiga Gaspard.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 12/05/2013 inteko y’abaturage bo mu mudugudu wa Mujabagiro yaburanishije uwo mugabo ariregura, cyakora nk’uko babivuga ngo nta bimenyetso biranga abacuraguzi, nk’uko babyumvise mu mateka ko baba bambaye ubusa bafite n’ibikoresho bidasanzwe yari afite.

Ku bw’ibyo, uyu mugabo yemeye gutanga icyiru arababarirwa asubira iwe mu mudugudu wa Gikuyu.

Hajabakiga ahakana ko atari umucuraguzi ngo ahubwo kugera kuri urwo rugo yabitewe n’inzoga

Ubwo twageraga mu mudugudu wa Mujabagiro, inteko y’abaturage yari imaze gusozwa hasigaye bake mu baciye urwo rubanza, ndetse n’uyu mugabo ukekwaho gucuragura yari yamaze gutaha.

Twashatse kumenya icyo avuga kuri iyi nkuru imuvugwaho maze turambuka tumusanga iwe mu mudugudu wa Gikuyu, aho twasanze abaturage basaga umunani bigaragara ko ari inshuti ze zari zumvise iyo nkuru zikaza kumusura.

Uyu mugabo Hajabakiga Gaspard w’imyaka 50 yadutangarije ko ibimuvugwaho by’uko ari umucuraguzi ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo ntabwo mu buzima bwe yigeze acuragura, yemwe ngo nta n’ubundi burozi yigeze akoresha.

Uyu mugabo kandi avuga ko atigeze agera mu gikari cy’uwo mukecuru, ngo ahubwo yari avuye ku mugabo w’inshuti ye utuye muri uwo mudugudu wa Mujabagiro ariko kubera ko yari yanyoye inzoga ngo yaje kugwa hasi maze yumva arazengereye ahita ayoberwa inzira imucyura mu mudugudu wa Gikuyu ahubwo akomeza umuhanda wo muri uwo mudugudu wa Mujabagiro.

Hajabakiga Gaspard wemeza ko yakubiswe azira ubusa avuga ko arengana kuko ngo mu buzima bwe ntabwo acuragura.
Hajabakiga Gaspard wemeza ko yakubiswe azira ubusa avuga ko arengana kuko ngo mu buzima bwe ntabwo acuragura.

Hajabakiga yabwiye Kigali Today ko ngo yageze aho akumva ko yayobye noneho aho yari ageze akava mu muhanda akajya munsi y’igikari cy’uwo mukecuru akicara kugira ngo naza kugarura ubwenge agende, ariko akavuga ko ibyo gucuragura byo bamubeshyera.

Cyakora ngo nubwo bamubeshyera, avuga ko kunywa inzoga zikabije yabikuyemo isomo kuko byatumye ajya iyo atazi, agakubitwa ndetse bikaba byamwambitse igisebo cy’uko ari umucuraguzi kandi abeshyerwa, nk’uko abivuga.

Mu baturage twaganiriye, bamwe bavugaga ko bitumvikana ukuntu uyu mugabo yaba yageze muri urwo rugo kuko ngo adasanzwe anahagenda kandi bashingira ku nzira yagombaga kumwerekeza mu mudugudu we bakavuga ko yahaje ku mugambi, bityo bakavuga ko yacuraguraga.

Abandi barimo n’abakuze bagahamya ko ari ubwa mbere bumvise inkuru mbi nk’iyi kuri uwo mugabo, bakamutangira ubuhamya bw’uko arengana bavuga ko abo bantu bamufashe baba bamufatiranye n’inzoga, dore ko ngo azikunda nk’uko bamwe mu baturage babivuze.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mujabagiro, Hakizimana Laurent, yavuze ko nubwo nta wahamya ko uyu mugabo yakoraga iyo mihango mibi, abari bafite bene iyi migambi yo gucuragura bakwiriye kuyicikaho kandi agasaba abaturage kurwanya ingeso mbi zo kuroga zikunze kuvugwa muri uyu mudugudu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

arikokuberiki reta itemera amarozi abarozinabacuraguzi bariho nomumugiwa kigalibarahari kimisagara katabaro umudugudu wubusabane arahari natwetuzamufatavuba ntidusinzira kubera umundihowe nuyunibamuhane arasakumudishyipeeeeeeeeeee

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

UWOMUROZI AHANWE KUKO NIGESOMBI KANDI ABAYOBOZI BAMUHE IBIHANO

RUTEBUKA AGABA yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Abo bantu bahohoteye uwo musaza bahanwe kuko niba atari yambaye ubusa nk’umucuraguzi ko batamufata bakamubaza neza bakareka guhutiraho bakubita? ntawe urwara amashitani ubwo ni ubujiji!.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

aba baturage bakeneye kwigishwa ibi bintu by’amarozi bakabivamo kuko bizakurura ibibazo bikomeye ubwo batangiye kuvuga ko baroganwe

yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ahubwo uwo murozi bamutegeke kubaka urwo rugo yasenye

MUTAKWASUKU Yvone yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ariko ubujiji buzashira mu bantu ryari?amashitani bayarwara gute? ikindi kandi abakubise uriya mugabo bazahanwe kuko baramuhohoteye bikabije.

mahame yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka