Nyamagabe: Abajura bateye SACCO biba amafaranga banica umukozi wayo

Mu ijoro ryakeye rishyira tariki 21/12/2012 hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye SACCO y’umurenge wa Musange maze bica umukozi wari ushinzwe isanduku (caissier) banatwara amafaranga yari ari muri iyi koperative.

Amakuru avuga ko hashobora kuba hibwe amafaranga agera ku bihumbi 800, kugeza ubu hakaba nta n’umwe muri aba bajura uratabwa muri yombi, gusa hari bane bakekwa bamaze gutabwa muri yombi barimo n’uwari ushinzwe gucunga umutekano kuri iyi SACCO.

Umucungamutungo w’iyi koperative yatangaje ko bari bagize akazi kenshi ku buryo aribwo bari bagitaha muri iri joro, umugenzi we baje kumufata ngo ajye kubakingurira, bakaza no kumwica.

Ku gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, inzego zitandukanye zaba ubuyobozi bw’akarere, ingabo na polisi bagiye muri uyu murenge mu rwego rwo kureba uko iki kibazo gihagaze.

Amakuru ku buryo burambuye turacyayakurikirana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka