Nyabihu: Abaturage barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke

Abaturage barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko bikurura umutekano muke ndetse bikagira n’ingaruka zirimo urugomo, ubusinzi, gusesagura umutungo wakagombye kuzamura ingo no kuwupfusha ubusa, indwara n’ibindi bitandukanye.

Mu mezi ya Nyakanga na Kanama hagaragaye ibyaha binyuranye bikomoka ku biyobyabwenge bigakurura umutekano muke hirya no hino mu tugari, ugasanga abaturage nibo bigizeho ingaruka nyinshi.

Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gushakisha abakora ibyo biyobyabwenge n’abakunze guteza umutekano muke babinywa. Ibi byakozwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage batanga amakuru mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Umuturage ushatse gukora inzoga arasabwa kwegera ubuyobozi bukamufasha kureba niba yujuje ubuziranenge.
Umuturage ushatse gukora inzoga arasabwa kwegera ubuyobozi bukamufasha kureba niba yujuje ubuziranenge.

Nubwo ibiyobyabwenge bitacitse 100%, mu mirenge iki gikorwa cyakozwemo ibyabonetse byaramenwe ndetse ababikoraga n’ababicuruza barakurikiranwa; nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre abitangaza.

Abaturage barahamagarirwa kuba ijisho rya bagenzi babo mu kubyirinda, buri wese agira inama mugenzi we yo kwirinda kubikoresha, kubikora ndetse no kubicuruza. Ku ho bibonetse, abaturage barasabwa gukorana n’inzego zibishinzwe batanga amakuru kugira ngo bimenwe bitarazana ingaruka.

umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage arahamagarira abaturage gutanga amakuru ku ku nzego zibishinzwe kugira ngo ibiyobwabwenge bicibwe burundu.
umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage arahamagarira abaturage gutanga amakuru ku ku nzego zibishinzwe kugira ngo ibiyobwabwenge bicibwe burundu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu arasaba uzajya ushaka gukora inzoga wese mu rwego rwo gushaka ubuzima no kwiteza imbere, ko azajya agisha inama mbere yo kubikora.

Ibyo bizatuma bamufasha kugira ngo agezweho abantu bamufasha mu gukora ibifite ubuziranenge, ni biba ngombwa ko ibyo akoresha bitujuje ubuziranenge agirwe inama y’uko yabigenza ngo birusheho kugenda neza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka