Ngororero: Bafashe umugore ucuruza amafaranga y’amiganano

Umugore witwa Nyirahabimana Philomene wo mu kagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga afunzwe kubera gufatanwa amafaranga y’inoti za bitanu z’impimbano azicuruza mu mujyi wa Ngororero.

Uwo mugore wafashwe tariki 05/01/2013 yaje gucuruza ayo mafaranga aho yifashishaga abana bato akabatuma kumuvunjishiriza hanyuma ubishoboye akamuhemba amafaranga 500.

Yaje kuvumburwa ubwo umwana umwe yavunjishije ahantu hamwe inshuro zirenze imwe maze bituma bamwibazaho, nawe avuga ko ari umuntu urimo kumutuma.

Amakuru dukesha abantu bakorana bya hafi n’inzego za polisi mu karere avuga ko uwo mugore yafatanywe amafaranga ibihumbi 148 n’amafaranga 500, harimo ibihumbi bigera ku 100 by’inoti za bitanu z’inyiganano naho andi akaba yari yabashije kuyavunjisha.

Ikindi ni uko uwo mugore ngo yari arimo gukorana n’umuntu w’umugabo ariko utaramenyekanye kuko yahise acika kandi akaba atazwi ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka