Ngororero: Abantu 301 barahohotewe mu mwaka wa 2012

Nk’uko byagaragajwe n’inama y’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero, abantu bagera kuri 301 bakorewe ibikorwa by’ihohoterwa mu mwaka ushize wa 2012.

Muri bo 171 bakorewe ihohoterwa rikorerwa ku mubiri nko gukubitwa, kubuzwa uburyo n’ibindi naho abandi 130 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iyi mibare igizwe gusa n’abantu bageze kwa muganga kubera ihohoterwa bakorewe.

Abafatanyabikorwa bagaragarijwe uko ihohoterwa rihagaze.
Abafatanyabikorwa bagaragarijwe uko ihohoterwa rihagaze.

Kanyeganza Emmanuel ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Ngororero avuga ko bishoboka ko hari n’abakorewe ihohoterwa ntibagere kwa muganga bityo imibare ikaba ishobora kuba irenze iyagaragajwe, maze agasaba ubufatanye n’inzego zose muguca ihohoterwa.

Hakurikijwe umubare w’ibigo nderabuzima 12 byo mu karere ka Ngororero, ikigo nderabuzima cya Nyanjye B nicyo cyagaragayemo ibikorwa by’ihohoterwa kurusha ahandi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nyiraneza Clothilde, akaba asaba byumwihariko abaturage n’abafite aho bahurira n’ibikorwa by’ubuzima guhuriza hamwe imbaraga bagahagarika ihohoterwa.

Umuyobozi w'akarere wungirije, Nyiraneza Clothilde, arasaba ko ihohoterwa ryacika burundu.
Umuyobozi w’akarere wungirije, Nyiraneza Clothilde, arasaba ko ihohoterwa ryacika burundu.

Nubwo nta mibare igaragaza abagabo n’abagore bahohotewe, icyegeranyo kivuga ko mu bahohotewe harimo ibitsina byombi, ariko umubare w’abagore ukaba ariwo wiganje kuko aribo bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye kugitsina.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka