Ngoma: Yamze iminsi itatu muri koma nyuma yo guhohoterwa agashaka kwiyahura

Umwana w’imyaka 12 yafashwe mu ijoro rya tariki 31/07/2012 amaze kwiyahuza umuti wa Kiyoda nyuma yo guhohoterwa n’umukozi wabaga mu rugo iwabo maze bituma uwo mwana amara iminsi itatu muri koma.

Uyu mwana wo mu mudugudu wa Nyakagezi akagali ka Mvumba umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma yagejejwe ku bitaro bikuru bya Kibungo tariki 01/08/ 2012 ajya muri koma mu gihe cy’iminsi itatu atumva atanavuga kubera iyo miti yari yiyahuje.

Abaganga bakurikirana uwo mwana batangaza ko ubuzima bwe bugenda bumera neza ko hari ikizere ko azakira kuko ubu nyuma y’iminsi umunani ibi bibaye agenda yoroherwa.

Intandaro yo kwiyahura k’uyu mwana ntivugwaho kimwe kuko abantu barimo n’abaturanyi bavuga ko uyu mwana ashobora kuba yariyahuye kubera gukorerwa ibikorwa byo gutotezwa yakorewe n’ababyeyi be mbere cyangwa nyuma yo kwemera ko yaryamanye n’uyu mukozi wo mu rugo bamusanganye nawe bagakeka ko bari bari gusambana.

Mu masaha ya saa tatu za nijoro ya tariki 31/07/2012 ubwo yari yasigaranye n’umukozi witwa Uwiringiyimana w’imyaka 21wahabaga ushinzwe kwita ku matungo, ngo bihinnye mu cyumba uyu mukozi yabagamo maze bikorera ibyabo nuko ubwo se na nyina bazaga bavuye gucuruza babona umwana wabo w’umukobwa avuye muri icyo cyumba.

Ntibamushize amakenga kuko bahise bamubaza cyane ngo bamenye icyo yakoranagamo n’uwo muhungu maze nyuma yo kubihakana aza kubyemerera ababyeyi be ko basambanye n’uwo mukozi.

Ibitaro bya Kibungo aho uwo mwana arimo kuvurirwa.
Ibitaro bya Kibungo aho uwo mwana arimo kuvurirwa.

Mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho tariki 01/08/2012 nibwo umwana yagiye muri wese maze anywa umuti witwa kiyoda ngo yiyahure. Nyuma y’igihe gito uyu muti wahise umumerera nabi maze ahita atumaho se ngo aze kuko yanyweye umuti akaba ari kuribwa munda.

Nubwo abantu benshi bakeka ko uyu mwana yashatse kwiyahura kubera gutotezwa n’ababyeyi be kubera ibyo basanze akora, ababyeyi be babihakana bavuga ko ntawamutoteje ko bamubajije neza bitonze akabibemerera bityo bo bakaba bakeka ko yabitewe no kugira ipfunwe y’ibyo yari yakoze bikamenyekana.

Ubwo yagezwaga kwa muganga ku itariki ya 01 kanama 2012 uyu mwana yari muri koma aho yayimazemo iminsi itatu akurikiranwa n’ abaganga ku bitaro bikuru bya Kibungo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mvumba, Habiyambere Emmanuel, atabgaza ko ubwo byamenyekanaga ko uyu musore yahohoteye uwo mwana ubuyobozi bwahise bumuta muri yombi maze bahita bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano. Uyu musore ngo yiyemereye ko yasambanije uyu mukobwa w’imyaka 12.

Intara y’Uburasirazuba iherutse kuza ku isonga mu byaha byo guhohotera abana bari munsi y’imyaka 18, naho akarere ka Ngoma ko ni ka kabiri mu kugira ibyaha byishi by’ihohotera abana.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka