Ngoma: Yafashe nyina ku ngufu kubera ubusinzi

Umwana w’imyaka 20 utuye mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya Polisi azira gufata ku ngufu nyina umubyara tariki 21/12/2012. Uwo mwana witwa Habamenshi yemera icyaha yakoze akanagisabira imbazi avuga ko yabitewe no gusinda.

Nyina umubyara we avuga ko we ibyo yabonye ari agahoma munwa na n’ubu atariyumvisha ibyamubayeho.Uyu mubyeyi avuga ko atifuza kongera kubona mu maso ye uyu mwana we.

Ubwo yasobanuraga ibyamubayeho yagize ati “Nateye induru ataragira icyo akora ariko nyuma natera induru andiho ari kunsambanya akamfuka imunwa.”

Uyu musore wafashe nyina ku ngufu ni imfura iwabo, akaba ariwe wabanaga na nyina umubyara mu nzu bonyine kuko abandi bana babaga mu miryango.

Ubwo uwo mwana yavaga mu kabari mu ma saa mbili z’ijoro ngo yaraje yaka nyina ibyo kurya ubundi arangije kurya asanga nyina mu cyumba amubwira ko agiye ku irondo ubwo ngo nibwo yahitaga amusanga mu buriri maze ahita amufata ku ngufu.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru uko byamugendekeye, Habamenshi yavuze ko yemera icyaha yakoze cyo gufata ku ngufu nyina umubyara ndetse ko abisabira imbabazi kuko ngo yabitewe n’ubusinzi.

Yabisobanuye agira ati “Nari mvuye kumuhanda nasinze ndaza ndicara turaganira nuko mpita mufata ku ngufu kugitanda. Ndasaba imbabazi kuko nabitewe no gusinda.”

Ubuyobozi bwa Leta ndetse n’inzego za Polisi barakandurira abaturage kwirinda kunwa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi n’inzoga z’inkorano ka nyirantare muriture n’izindi kuko bituma uwabinyweye akora ibyo atatekereje.

Ababyeyi barasabira ibihano bikomeye umuhungu wafashe nyina ku ngufu

Ababyeyi bavuganye n’itangazamakuru bose bemeza ko ibyabaye ari agahoma munwa ndetse ko uwabikoze atari akwiye kongera kugaruka mu bantu.

Pastor Mugena Dieudone avuga ko nk’umubyeyi abona ko kuba umwana yafata nyina umubyara ari ibintu bikomeye cyane ndetse ko ari agahomamunwa bityo yari akwiye guhanwa bikomeye.

Yagize ati “Ibi ni ibintu byarenze ubwenge bwacu nk’umubyeyi wabyaye, byakabaye uyu muntu akatiwe igifungo bya burundu mbese sinabona uko mbivuga kubona u Rwanda n’umutekano rufite umuntu avuga ngo yasinze afata nyina umubyara nta wabyumva”.

Umwe mu bakecuru we yavuze ko nubwo asheshe akanguhe ibyo bintu atarabibona bityo ko ari amahano.

Yagize ati “Nyina umubyara agushije ishyano, ubu se ko umwana ko uba waramubyaye se ubwo yahindukira akakubera umugabo? Nabaho nibwo mbonye ibintu nk’ibi. Akwiye guhanwa by’intangarugero.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko ibintu nk’ibyo bitagomba gufatwa nk’ibyoroshye ko hagomba kurebwa impamvu nyakuri zamuteye gufata nyina ku ngufu, niba ari ubusinzi cyangwa niba hari ikindi kibazo yari afite.

Yagize ati “Mu kinyarwanda bavuga ko ari amahano kubahuka ukagera aho wubahuka gufata nyoko ku ngufu; niba koko biterwa n’izo nzoga hagafatwa ingamba kuko byazadukururira akaga. Amahano nk’aya akurura ibyago bikomeye mu miryango.”

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ibyo ntakibazo kirimwo nyina numugore nkabandi,mumuhe bamahoro.

NGOMA yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

KUTIGA BIRAGATSINDWA BYOSE BITERWA N`UBUJIJI MUBYUKURI YIZE ANGAHE?HEHE?RYARI? ARIKO IGITI KIGORORWA CYIKIRI GITO

K F B yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

wowe wiyise bobosoo wararangiye pe! icyo gitekerezo cyawe iyo ucyigumanira byari kuba byiza.

bien yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ubundi amahano nkaya ni mabi cyane kuko akururiraumuvumo n’ ibyago igihugu ndetse n’umuryango.Uziko ibyanditswe byose bigenda bisohoza Bibiliya ni Ijambo ry’Imana.Byaranditswe ko mubihe byanyuma hazabaho ibihe bidasanzwe n’ibintu bikomeye,umwana zashyamirana nase ubuse ntibyabaye ndetse baranabica.Muntu ukunda ubuzima bwe yasenga agakiza ubugingo bwe.Ntibiteye ubwoba kuko bigomba kuba.Yezu at" abafite amatwi yo kumva ni mwumve,nanjye nti abafite amaso yo kubona ni mubone ."

yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

POLICE Y’IGIHUGU NIHAGURUKIRE ABACURUZA IBIYOBYABWENGE IBYORIBYOBYOSE KUKO ARIYONTANDARO YI IBIBI.IBYO NTIBIKWIYE MU BANTU.

UZABAKIRIHO yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

nimba vyukiri atarakaroge uwo yaramenje yarakwiriye kwibera mwishamba arikose ntababanyi bagira ngobabe batabaye???

nteziryayo yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Kubera ko twamaganye umuco wo kudahana, uyu muhungu bamugenere urumukwiye kandi bareke kumwita umwana kuko arengeje imyaka 18 ! Bakagombye rwose kumukona niba no kubantu bibaho...

yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Isi irashaje!

Rongin yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

NTABWO ARI AMAHANO CYANE NONESE URUMVA ATARI INYANGAMUGAYO NIBA HARI UBWANDU RUNAKA YARI AFITE YAGOMBAGA KUBUSARANGANYA IWABO AHO KUGIRANGO YANGIRIZE RUBANDA NKUKO YABIGENJE.IJYA KURISHA IHERA KURUGO

bobosoo yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka