Ngoma: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu isoko ry’ahitwa Musamvu

Mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki 24/07/ 2012 ku isoko ryo ku Giturusu mu kagali ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma hatoraguwe umurambo w’uruhinja.

Urwo ruhinja barusanze ruri mu ikarito munsi y’imiyenzi iri ahubakwa isoko ruzingazingiye mu myenda rwapfuye; nk’uko bisobanurwa na Ntirengenya Geremy ukora mu kubaka iryo soko akaba yabaye uwa mbere mu babonye urwo ruhinja.

Yabisobanuye agira ati “Nari ngeze hano mu gitondo ndi gupanga akazi k’abubaka nkibibona nahise mpamagara abantu mbahuruza tuje dusanga rwapfuye uwaruhasize yaruzingazingiye mu ishati”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karama, Nizeyimana Aline, avuga ko kugeza ubu uwataye uru ruhinja ataramenyekana ko agishakishwa naho umurambo w’uru ruhinja rukaba wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Ibikorwa byo kujugunya impinja ngo ntibyari bisanzwe mu kagali ka Karama; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka