Ngoma: Umunyeshuri w’imyaka 22 yiyahuye

Ndikubwayo Jeanvier w’imyaka 22 wigaga ku kigo cy’amashuri cya GS.Kabeza kiri mu murenge wa Kibungo yiyahuye tariki 03/06/2013 yiziritse injishi mu nzu aho yacumbikaga.

Impamvu yateye uyu musore kwiyahura ntiramenyekana kuko atabanaga n’ababyeyi be yibanaga mu nzu n’undi musore bakodeshaga.

Nk’uko bitangazwa n’abaturanyi ba nyakwigendera ngo uyu mwana yagiraga ababyeyi ariko bose basa nkaho bamutereranye kuko ngo yabaga ukwe kandi akiga ari n’umuzamu ukora ijoro ngo ahembwe abone uko abaho.

Nyina wa nyakwigendera, Mukaneza Marita, ngo yamubyariye iwabo noneho ubwo yashakaga umugabo amusiga kwa nyirakuru aba ariho arererwa.

Uyu Nyirakuru ngo baje kutumvikana kuko ngo yamusabaga ikibanza cyo kubakamo akakimwima nibwo uyu musore yahisemo kumuta aho akajya kwishakira ubuzima.

Baganizi Frederic uyobora akagali ka Cyasemakamba ibi byabayemo yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri yamenyekanye ubwo umuhungu babanaga mu nzu bakodeshaga yaje avuye aho yari yagiye agasanga Ndikubwayo yimanitse imbere mu cyumba.

Si ubwa mbere umunyeshuri yiyahuye mu karere ka Ngoma kuko mu mwaka ushize hari uwiyahuye bitewe nuko ababyeyi be batamuhaga minerval n’ibikoresho, hari n’undi kandi wiyahuye nawe bikaba byaraketswe ko yari atwite hanyuma ababyeyi be babimubaza agahita anywa umuti witwa Tiyoda agahita apfa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

JANVIER IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KDI ABABYEYI BE NANYIRAKURU WE BOSE BAZAMUBAZWA. URETSE NAWE YAKOZE ICYAHA CYO KWIYAHURA AKIVUTSA UBUZIMA. KDI UBU ABABYEYI BE BARI MURI IYO MBIMENYA

KAMARO yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

oooh uyu mwana arababaje ababyeyi be bazamubazwa pe nubwo nawe yakoze icyaha cyo kwiyaka ubuzima atihaye agiye arumujyambere pe

mukamurenzi chantal yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

oooh uyu mwana arababaje ababyeyi be bazamubazwa pe nubwo nawe yakoze icyaha cyo kwiyaka ubuzima atihaye agiye arumujyambere pe

mukamurenzi chantal yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka