Ngoma: Umucungamutungo wa E S Mutendeli wari waraburiwe irengero yafatiwe muri INATEK yaje kwiga

Nyuma yuko umucungamutungo wa ES Mutendeli, Habinshuti Cassien, aburiwe irengero kuva tariki 09/05/2013 ubwo yasabwaga gusobanura ideni rya miliyoni 79 ryari rimaze kuvumburwa muri iki kigo, yafatiwe mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi INATEK tariki 18/06/2013.

Amakuru dukesha umuyobozi wa Mutendeli iri shuri riherereyemo yemeza aya makuru yifatwa rya Habinshuti akanongeraho ko ubu ari kuzanwa kuri iki kigo avuye kuri Polisi buri munsi gukorerwa igenzu (audit) .

Hari amakuru avuga ko uyu mucungamari yafashwe yaje kwiga muri INATEK,maze akabonwa numwe mu bayobozi ba Mutendeli ari nawe wahuruje Polisi ngo afatwe kuko yari yaratorotse.

Inkomoko y’ iri deni ntivugwaho kimwe ku wariteje

Kuva iri deni ryajyaho ikigo cya ES Mutendeli kimaze kuyoborwa n’abayobozi batatu hakaba hashobora kuba harabayeho imicungire mibi y’amafaranga bikaba ari nabyo byateje ideni ringana ritya.

Ibyumba by'amashuri byubatswe mu myaka ya za 2002 nibyo bivugwa ko byagize uruhare mugutuma ikigo cya ES .Mutendeli kigera mu madeni ya miliyoni 79.
Ibyumba by’amashuri byubatswe mu myaka ya za 2002 nibyo bivugwa ko byagize uruhare mugutuma ikigo cya ES .Mutendeli kigera mu madeni ya miliyoni 79.

Mu gusobanura iby’iri deni, Habinshuti yavuze ko iri deni ryatewe n’umuyobozi wigeze kuyobora iki kigo bwa mbere (Sebazindutsi Oswald) ubwo yubakaga ibyumba by’amashuri birenga 19 mu myaka ya 2002.

Icyateye urujijo cyanatumye uyu mucungamari asabwa kugaragaza imicungire y’amafaranga muri iki kigo (ni bwo yahise atoroka ntiyongera kugaruka mu kazi) ngo nuko mu ideni directeur Sebazindutsi yasize rya miliyoni 80, uwamusimbuye witwa Jean Baptiste Habimana, yabashije kwishyura aya mafaranga hasigara ideni rya miliyoni 40.

Abantu bakaba bibaza uko iri deni ryongeye kwiyongera kugera kuri miliyoni 79 kandi nta zindi nyubako zongeye kubakwa.

Iri deni ryagaraye ubwo bahinduraga abayobozi b’ibigo maze ubwo bakoraga ihererekanyabubasha hagaragazwa iri deni.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nimufashe.

Biz yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka