Ngoma: Umubare w’abafatanwe ibiyobyabwenge mu mezi abili ashize wikubye hafi kabili

Abayobozi b’utugari n’imirenge igize akarere ka Ngoma barasabwa gushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga kuko imibare y’ababifatanwa igenda yiyongera cyane bityo bikaba biteye impungenge ko ikoreshwa ryabyo ryiyongereye.

Mu kwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu, umubare w’abafatanwe ibiyobyabwenge wariyongereye hafi kwikuba kabili nkuko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Aba bayobozi kandi basabwe gushishoza kuko ngo no mu bayobozi b’imidugudu hari abagenda bafatwa kubera guteka kanyanga, ibi bikaba bivuze ko abanyamabanga nshigwabikorwa bagomba kwigerera hasi bagashaka amakuru kuri ibyo biyobyabwenge.

Uretse kanyanga ziyongereye ngo hari n’ikibazo cy’urumogi kigenda gifata indi ntera aho usanga ruri kugaragra cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ubwo yasabaga abanyamabanga nshingwabikorwa guhagurukira icyo kibazo, yavuze ko no mu mirima y’abaturage bagomba kujya bitegereza ngo kuko naho bashobora kuruhingangamo.

Yagize ati “Uru rumogi ruri gufatwa ntawahamya ko rwose ariko ruturuka muri Tanzania no mu Burundi duhana imbibe kuko na hano iwacu rwahera. Mugende mushake amakuru kuko n’aha iwacu mu midugudu no mu tugari hashobora kuba hari abantu bari kuruhinga”.

Mukarere ka Ngoma ingaruka z’ibiyobyabwenge zigenda zivugwa nko mu bantu bahinduka abarwayi bo mu mutwe cyane cyane urubyiruko.

Uretse ibiyobyabwenge aba bayobozi bo butugali banasabwe gushyira mu bikorwa itegeko ry’isaha bafungurira utubari mu rwego rwo guhangana n’ubusinzi muri iki gihe cy’impeshyi. Bibukijwe ko kizira gufungura akabari mu masaha y’akazi (kuva mu gitondo kugera saa 17h00).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndibaza ko niba hari ubucuruzi bw’ibyo biyobyabwenge, nuko ababikoresha aribo twakwita <> baboneka mu RWANDA. Abafatwa babikoresha mukurya cyangwa mukunywa, bakwiye guhanwa nabo.

Ngerageze jUSTICE yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka