Ngoma: Inkuba yakubise umugabo n’umugore baryamye umwe ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Gatarayiha Venuste yitabyimana akubiswe n’inkuba ubwo yari aryamanye n’umugore we tariki 08/08/2012 ahagana saa munani n’iminota 40 z’amanywa.

Iyi nkuba yakubise mu rugo rwa Gatarayiha wari utuye mu murenge wa Mutendeli, akagali ka Mutendeli, umudugudu Kibaya maze ihitana nyiri urugo umugore n’umwana nabo bahita bajyanwa kwa muganga.

Imvura yaguye yari yaranzwe n’urusaku rw’ inkuba kandi nibwo bwa mbere yari iguye kuva iyi mpeshyi yatangira. Nk’uko bisobanurwa n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi ngo iyi nkuba yakubise ubwo imvura yasaga n’igiye guhita.

Aba baturanyi bavuga ko uyu mugabo wapfuye yari aryamye n’umugore mu gihe abandi bavuga ko ahubwo umugabo yari aryamye wenyine umwana na nyina ngo bari muri salo.

Ubwo yari mu gikorwa cyo gushyingura nyakwigendera TARIKI 09/08/2012, Gumiriza Jean Damascene, umuturanyi wa nyakwigendera yabisobanuye agira ati “Twaje dusanga inkuba yakubise insina haruguru y’inzu nyuma iramanuka mu cyumba umugabo yari aryamyemo iramukubita ubundi irahinguranya ikubita insina hepfo y’inzu”.

Umudamu yakubise yitwa Nyirambonabucya Venaciee naho umwana we w’imyaka 16 nawe wahise ajyanwa kwa muganga yitwa Musengimana Cleny.

Si ubwa mbere inkuba ikubise abantu ndetse ikanabica kuko hari nubwo yigeze gukubita mu ishuri ry’amashuri abanza rya Mutendeli maze ihitana umwana umwe, umwarimu n’abandi bana bajyanwa kwa muganga.

Abatuye aka gace bavuga ko uretse kuba inkuba zikubita abantu, nta gihe cy’imvura kijya gicaho inkuba idakubise ibiti mbese ngo bo babona aho batuye inkuba zihakunda cyane.

Umugore n’umwana bari bajyanwe kwa muganga bigaragara ko bamaze koroherwa kuko bagaragaye mu gikorwa cyo gushyingura nyakwigendera wakubiswe n’inkuba agahita apfa.

Umuyobozi w’umurenge wa Mutendeli, Murisi Japhet, yatangarije Kigali Today ko ubuyobozi bwihutiye gutabara bukimara kumenya iyo nkuru maze bugafasha abakomerekejwe n’iyo nkuba kugezwa kwa muganga.

Inkuba ivugwaho byinshi. Mu Banyarwanda hari abemera ko ngo hari abajya bayiterereza abandi mu rwego rw’amarozi ariko ibi bihakanwa na siyansi kuko ivuga ko inkuba kugira ngo ikubite ari ibintu bisanzwe bisobanutse muri siyansi ko nta hantu ihurira n’amarozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuryango wagize ibyago wihangane. Buriya mu gisenge cy’inzu harimo ICYUGU nicyo iba ije gushaka

Gilbert yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Umuryango wagize ibyago wihangane. Buriya mu gisenge cy’inzu harimo ICYUGU nicyo iba ije gushaka

Gilbert yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka