Ngoma: Ibiyobyabwenge biri mu bituma ubwandu bushya bwa SIDA bwiyongera

Ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya SIDA mu rwego rw’akarere ka Ngoma, tariki 06/02/2013, ibiyobyabwenge byashyizwe mu majwi mu ituma ubwandu bushya bwiyongera.

Muganga mukuru w’ibitaro bya Kibungo, Dr Namanya William, yavuze ko nubwo mu myaka ibiri ishize ubwandu bushya bwagabanutse, ibiyobyabwenge byagaragajwe ku isonga nka kimwe mu bituma ubwandu bushya buboneka muri aka karere.

Kugera ubu ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bugeze kuri 0.3 % by’abipimishije SIDA mu gihe muri 2010 bwari kuri 3.5%.

Umurenge wa Sake ni umurenge wa mbere y’icyaro ugaragaramo ubwandu bwinshi ku kigero cya 0,6% kandi ni nawo ugaragaramo ibiyobya bwenge nka Kanyanga, urumogi n’ibindi.

Umunsi mukuru wo kurwanya SIDA abantu benshi niho bamenyera icyo gukora n'igituma barushaho kwandura virus ya SIDA.
Umunsi mukuru wo kurwanya SIDA abantu benshi niho bamenyera icyo gukora n’igituma barushaho kwandura virus ya SIDA.

Umwe mu bayobozi b’umudugudu wo muri uyu murenge yagize ati: “Nibyo koko hari abantu bagaragaraho ibiyobyabwenge usanga ahanini ariyo ntandaro yo kwandura SIDA kuko iyo bamaze kubinywa ni babandi bishora mu busambanyi budakingiye.”

Kuba ubu bwandu buterwa n’ibiyobyabwenge byemezwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenge Providence, wavuze ko ibiyobyabwenge bikigaragara mu byaro biri mu bituma ababinyweye batibuka kwirinda.

Yagize ati “Iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge ubwenge buba bwayobye ntabe akigira ikintu atunya ninako ahita yishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye akaba yanduye SIDA gutyo.”

Muri uyu mwaka Intore zizifashishwa mu guhagarika ubwandu bushya nkuko insanganya matsiko y’uyu mwaka ubivuga: “Uruhare rw’intore mu guhagarika ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA mu muryango Nyarwanda.”

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka