Ngoma: Barizera ko umukwabu w’inzererezi uzaca ubujura

Mu gihe inzererezi zirenga 40 zifatiwe mu murenge wa Kibungo tariki 13/10/2012 , umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, arizeza ko ikibazo cy’ubujura cyavugwaga muri uyu murenge kigiye kurangira.

Izi nzererezi zafatiwe mu mukwabu zirimo indaya, abanywi b’ibiyobyabwenge n’ababicuruza. Muri abo bafashwe harimo n’abadafite ibyangombwa bibaranga.

Umurenge wa Kibungo wari umaze iminsi uvugwamo ubujura bukabije bw’ibikoresho byo mungo aho ngo warebaga hirya gato bakaba bakwibye igikoresho mu gikoni, nk’amasafuriya, amakara n’ibindi.

Umukwabu nk’uyu uzakomeza gukorwa hagamijwe guca ubujura; nk’uko Kirenga Providence abyemeza.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubujura birahagarara kuko iki gikorwa kizajya gikorwa buri gihe. Gusa turasaba abaturage ubufatanye kugirango bagaragaze abajura bafatwe.”

Inzererezi zafatiwe mu mukwabu mu karere ka Ngoma tariki 13/10/2012.
Inzererezi zafatiwe mu mukwabu mu karere ka Ngoma tariki 13/10/2012.

Abaturage bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko ubujura koko bwari bukabije bityo ko ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo bucike bitaragera kure.

Umwe mu bibwe yagize ati “Ubona ngo bibe banyibe igitoki ndetse n’udukara twari dusigaye mu gikoni! Biragaragara ko aba bantu ari inzererezi ziba zishwe n’inzara kubera kwirirwa zinywa ibiyobyabwenge aho gukora.”

Si ubwa mbere igikorwa cy’umukwabu gikorwa kuko cyari gisanzwe gikorwa ariko gitunguranye. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki gikorwa gikorwa kubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere gitanga umusaruro mwiza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mukwabo uzagere nomu karereka bugesera hari inzererezi abamywa ibiyobya bwenge indaya by’umwihariko hari abarundi batagira ibyangombwa binjira rwihishwa bakiba ntumenye aho uzabashakira police n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nibafate ingamba

john yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka