Ngoma: Afunzwe akekwaho gutemagura abana be babiri

Mutabazi Celestin utuye mu mudugudu wa Rebero, akagali ka Gahurire, murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya polisi akurikiranweho gutemagura mu mutwe abana be babiri tariki 19/10/2012 umwe agahita yitaba Imana.

Umwana witwa Umubyeyi wari ufite imyaka itanu yahise yitaba Imana naho uwitwa Gatete ufite imyaka irindwi ubu ari mu bitaro bya CHUK. Uyu ukiri muzima avuga ko ise ari we wabatemaguye maze abajugunya ahantu mu gishanga mu isayo ari naho abantu babasanze.

Mutabazi ngo yari yarirukanye nyina w’aba bana ashaka kuzana inshoreke yitwa Kayitesi ariko iyo nshoreke yari yaranze kuza muri urwo rugo kuko ngo yari afite abana; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi.

Bikekwa ko Mutabazi yishe abo bana agirango uwo mugore w’inshoreke akunde aze babane. Abo bana bamaze kuboneka na se yaje mu batabaye ariko nyuma biza kugaragara ko ari se wabishe ahita atabwa muri yombi.

Tariki 22/10/2012, ubwo bashyinguraga uwo mwana witabye Imana, mu nzu ya se basanzemo imyenda iriho amaraso; nk’uko byatangajwe na Buhiga Josue uyobora umurenge wa Kazo.

Kugera ubu Gatete ari mu bitaro akaba akomeje kwemeza ko batemwe nase Mutabazi Celestin. Nyina w’abana batemwe (umugore batandukanye agasiga abana) nawe yari yifatanije n’abandi gushyingura uwo mwana kuri uyu wa 22/10/2012.

Si ubwa mbere Mutabazi afungwa kuko ubwo yari local defense ngo yafungiwe amabati yari yibwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ryose bimaze kugaragara ko abana bahohoterwa bazira ubusa mureke umugore cg umu Mama uzajya yahukana azajye abanza ajye mu buyobozi ba muhe abana be! naho ubundi biraba bibi cyane ariko bamuhane s’il vous plait , ba mujyane aho akomoka imbere y’inteko bose babireba!!!!!!!!!!!!!!! sincerement ndababaye!!!!!

Irampa yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

ryose bimaze kugaragara ko abana bahohoterwa bazira ubusa mureke umugore cg umu Mama uzajya yahukana azajye abanza ajye mu buyobozi ba muhe abana be! naho ubundi biraba bibi cyane ariko bamuhane s’il vous plait , ba mujyane aho akomoka imbere y’inteko bose babireba!!!!!!!!!!!!!!! sincerement ndababaye!!!!!

Irampa yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

iyo ngirwa mubyeyi ikwiye guhanwa by,intanga rugero ikigaragara n,ukw,iyo nkoramaraso atar,ubwambere, kuk,umuntu ,utinyika kwikora munda,uwo batagiricyo bapfana we yanamurya.gusa uwomubyeyi nawe wemera gusig,abana abasigiy,icyogisimba ntawareka kugay,igikorwa yakoze,kuk,ubuyobozi nicyo bubereyeho.iyo nshoreke nayo ntiyibwireko umunt,utinyuka kwic,abana yibyariye, kowe yamureber,izuba.

Harerimana Ernnest yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka