Ngoma: Abanyonzi n’abamotari barashijwa guteza impanuka mu mihanda

Mu gihe mu karere ka Ngoma havugwa impanuka zitari nke, abatwara abagenzi ku magare no kuri moto barashinjwa kugira uruhare muri izo mpanuka kubera kwica amategeko y’imihanda.

Mu mezi abili, ashize abantu batatu bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda zituruka ku makosa aba yakozwe n’abawukoresha, mu gihe impanuka zabaye muri rusange zigera kuri 11.

Abanyamagari batwara ibitoki ku magare babizanye kubigurisha mu mujyi wa Kibungo, bashyiraho byinshi birenga birindwi bigateza ibibazo. Hari kandi abagenda ku magari nijoro nta tara bafite bakajya mu mihanda minini ya kaburimbo. Abanyamamoto bo bashinjwa kugenda nabi mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko iki kibazo kibangamiye umutekano kuko abaturage bahasiga ubuzima bityo ko ngo kigiye guhagurukirwa.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’amagari usanga abayatwara muri uyu mujyi baba bameze nkabiyahura, barihuta cyane, abandi baragenda nijoro nta tara bafite, abandi bagaheka ibitoki birindwi bagatinyuka kurira igare muri kaburimbo. Turasaba ko bakoresha neza imihanda niba ahetse ibyo bitoki akagenda aricunga mu mujyi aho kuryurira”.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magari nabo bari mubavugwa ko bagenda nabi mu muhanda.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magari nabo bari mubavugwa ko bagenda nabi mu muhanda.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu karere ka Ngoma bugaragaje iki kibazo nyuma yaho impanuka byagaragaraga ko zikomeza kwiyongera.

Gusa nanone ngo hari izindi mpanuka zituruka ku bana b’abanyeshuri cyangwa abandi usanga bishora mu mihanda bagenderamo nabo aho nabyo ngo usanga biteye impungenge.

Tariki 03/06/2013 imodoka yagonze umwana w’umwaka umwe ahita apfa mu murenge wa Karembo, aha ababyeyi bakaba nabo bakangurirwa kwita kubana babo bakirinda kurangara.

Ikibazo cy’impanuka kiravugwa mu mujyi wa Ngoma mu gihe akarere kagerageje gukora ubuvugizi uyu muhanda wari warangiritse ku mpande urakorwa ku buryo usa n’uwagutse.

Ibi ariko ngo ntibibuza abantu bamwe usanga bagendera mu muhanda aho kugendera aho bagenewe nkuko byagaragajwe mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi kuri iki kibazo cy’impanuka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka