Ndego: Imvubu yo muri Parike y’Akagera yishe umuntu

Imvubu yo muri parike y’Akagera yishe umugabo witwa Mbonimpa mu ijoro rishyira tariki 04/01/2013. Uwo mugabo yari atuye mu mudugudu wa Mwurire, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza.

Imvubu yamwishe imuciyemo ibice bibiri ubwo we na mugenzi we wundi wabashije kurokoka barindaga imyaka ya bo ngo inyamaswa za Parike y’Akagera zitabonera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego, Nsoro Alex Bright, avuga ko Nyakwigendera n’undi mugabo bari kumwe ubwo imvubu yamwicaga bari baraririye ibigori. Yongeraho ko haje imvubu ebyiri zije kona zivuye mu kiyaga cya Ihema.

Abo bagabo ngo babonye imwe gusa bariruka, ariko umwe muri bo ahita acakirana n’indi yari yatangiye kona ihita imucamo kabiri.
Mu mwaka wa 2012, abandi bantu batatu bishwe n’imvubu.

Imvubu zonera abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera ziba mu kiyaga cy’Ihema kiri mu mbago za Parike y’Akagera no mu bindi biyaga biri hanze y’imbago z’iyo Parike.

Parike y’Akagera iri kuzitirwa, ariko ngo ibiyaga byo ntibizazitirwa bitewe n’uko biri hanze y’imbago za Parike, kabone n’ubwo birimo inyamaswa z’iyo Parike.

Leta yashyizeho ikigo cyitwa “Special Guarantee Fund” kizajya kinishyura imiryango yonewe cyangwa yiciwe ababo n’inyamaswa za Parike.

Mbere y’uko icyo kigo gishyirwaho, umuryango wiciwe n’inyamaswa ya Parike wahabwaga amafaranga ibihumbi 200 n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB gifite Parike y’Akagera mu nshingano.

Umuryango wa Nyakwigendera ngo uzahabwa amafaranga y’indishyi ikigega Special Guarantee Fund nigitangira gukora; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego yabitangarijwe ubwo yameshaga iby’uryo rupfu.

Ati “Bambwiye ko twakora ibyo dukora, niba ari ukuguza cyangwa umuryango we wari ufite amafaranga ukamushyingura, na yo akazabarwa mu ndishyi bazishyura”.

Mbonimpa asize umugore n’abana bane.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kugenda mutugezaho amakuru yohijya no hino mukatubera aho tutari ariko se nibyiza ko tuhakura ubumenyi n’inama kuri bamwe nabamwe ariko se igitekerezo hari igihe umuntu asoma yareba amashusho agasanga birahabanye ingurube n’imvubu birtandukanye nkibaza umuntu utazi imvuba yaba kumashusho cg se vis a vis ashobora kugirango imvubu imeze nkingurube ndavuga uwabona iyi nkuru atazi imvubu. inama mujye mushyiraho amashusho ajyanye n’inkuru simvuze ngo mujye muba muhari ariko niba ari inkuru y’imvubu haboneke ishusho y’imvubu niba itabonetse mureke kugira icyo mugaragaza kitanye niyo nkuru murakoze.

damas yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka