Musanze: Imvura idasanzwe yangije inzu zirenga 50

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 24/04/2013 yangije ibikorwa birimo amazu agera kuri 50 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze.

Iyi mvura yaguye ahagana saa 17h30, ikamara igihe kitarenze isaha imwe, yari ivanze n’umuyaga mwinshi, ku buryo mu mujyi wa Musanze honyine hasambutse igice cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, hakagwa ibyapa bibiri ndetse n’amazu y’abaturage agasakambuka.

Amazi menshi yafunze ubwinjiriro bw'amazu amwe n'amwe.
Amazi menshi yafunze ubwinjiriro bw’amazu amwe n’amwe.

Ndayambaje Jean Claude, umwe mu babonye ibyapa bigwa, avuga ko umuyaga wari mwinshi cyane, maze ibyapa binini biboneka imbere y’umurenge wa Muhoza biratwarwa ibindi bicikamo kabiri.

Igice cy’inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza nacyo cyasakambutse, ku bw’amahirwe abakorera mu byumba byibasiwe babibona mbere, bahita bahunga, nk’uko bivugwa na Ayinkamiye Esperance, ukora mu bwanditsi bukuru bw’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Urukiko rw'ibanze rwa Muhoza narwo rwangijwe n'umuyaga.
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza narwo rwangijwe n’umuyaga.

Yagize ati: “Habanje kuza umuyaga mwinshi cyane, tubona utuntu tw’utubuye dutangiye kuza munzu, ako kanya numva ikintu kirakubise cyane ndahagaruka ndirukanka, mbwira bagenzi banjye tubona ahantu prafon yavuyeho dusanga hararangaye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Claude, avuga ko umurenge ayoboye wabonetsemo amazu agera kuri 19 yagiye asakamburwa n’imvura, gusa amwe muri yo yahise asubizwaho amabati.

Avuga kandi ko hari ibiti byagwiriye insinga z’amashanyarazi, gusa ubuyobozi bwa EWSA buri gusana ibyangiritse.

Ibyari bikoze iki cyapa byagurutse bijya guhagama mu giti byegeranye.
Ibyari bikoze iki cyapa byagurutse bijya guhagama mu giti byegeranye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatumenyesheje ko butatanga imibare ifatika kuko bakiyikusanya, cyakora amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko hashobora kuba hangiritse amazu agera kuri 300 gusa akarere ko karavuga ko hamaze kumenyekana izigera kuri 52.

Iki cyapa cyaguye ku nkengero z'umuhanda.
Iki cyapa cyaguye ku nkengero z’umuhanda.
Iki cyapa cyavunitse gusa n'ubundi cyari cyubakishije ibiti ku buryo bigaragara ko kitari gikomeye.
Iki cyapa cyavunitse gusa n’ubundi cyari cyubakishije ibiti ku buryo bigaragara ko kitari gikomeye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana yihanganishe abagize ibyago, gusa ubutabazi nizereko bwahise bubageraho, naho ubundi ndabona invura izaduhitana!

Gashagaza yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Abahuye n’ibi byago bihangane cyane ibiza ntibiteguza,ariko kubyirinda n’ubwo bitoroshye ariko birashoboka,ibi biba bitweretse aho ingufu nkeya ziri,ubundi ni ukuhakosora ubutaha ntibizasubire

mukama yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka