Musambira: Imodoka yakoze impanuka abaturage bahita batabara

Kuwa gatatu tariki 07/11/2012, imodoka ikurura izindi ifite Puraki zo mu gihugu cya Tanzaniya T441CBN na T963, yaguye ahitwa Kayumbu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, abaturage bahita bihutira gutabara umushoferi kuko yari yahezemo.

Iyi modoka yakoze impanuka mu ma saa munani z’amanywa, ku muhanda wa kaburimbo wa Kigali-Muhanga. Nk’uko bamwe mu bayibonye babivuga, ngo iyo modoka yihutaga cyane dore ko nta kontineri yari itwaye.

Ngo yageze ku Kayumbu, ikubitana n’umunyamaguru wambukiranyaga umuhanda, ibonye igiye kumugonga iramukatira, niko guhita irenga umuhanda, irabirinduka igera ku nkengero z’igishanga, umukecuru warimo kubagara soya ze hafi aho, ahita agwa igihumura.

Umushoferi yari yahezemo biba ngombwa ko bazana ponceuse yo gukata ibyuma.
Umushoferi yari yahezemo biba ngombwa ko bazana ponceuse yo gukata ibyuma.

Abaturage bari hafi aho bahise batabara, bazana moteri na ponceuse ngo bakuremo umushoferi kuko yari yahezemo.

Uwo mushoferi w’umunyatanzaniya yavuyemo ari muzima, ategereje guterura iyo modoka kuko yangiritse cyane. Naho umukecuru ari mu bitaro bya Kabgayi akaba arimo koroherwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

YOOO,IMANA ISHIMWE CYANE KUBONA YAVUYEMO ARI MUZIMA ,KDI MWEBWE MWAGIZE UMUTIMA UTABARA IMANA IBAHE UMUGISHA KU BWOKWITANGA KWANYU ,NA MWE NYAGASANI AZBATABARE NI MUGERA MU BIHE BIKOMEYE ,IMANA IBAHE UMUGISHA

yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

uyu mugabo w’inyuma ko yambaye imyenda icitse isuku mu giturage iracyari ikibazo ariko ntacyo Imana ishimwe

mutma yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

thank you Lord

kkk yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Imana ishimwe ubwo uyu mushoferi atapfuye cyakora kuba yarakwepfe umunyamaguru ngo atamugonga akemera kurenga umuhanda nabyo umuntu yabimushimira. Yagize umutima wa kimuntu. Hari uwari guhitamo kumugonga aho kurenga umuhanda da. Gusa bashoferi mugerageze kugabanya umuvuduko kuko amagara raseseka ntayorwa.

Bit yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka