Musambira: Imodoka yakoze impanuka abaturage bahita batabara
Kuwa gatatu tariki 07/11/2012, imodoka ikurura izindi ifite Puraki zo mu gihugu cya Tanzaniya T441CBN na T963, yaguye ahitwa Kayumbu mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, abaturage bahita bihutira gutabara umushoferi kuko yari yahezemo.
Iyi modoka yakoze impanuka mu ma saa munani z’amanywa, ku muhanda wa kaburimbo wa Kigali-Muhanga. Nk’uko bamwe mu bayibonye babivuga, ngo iyo modoka yihutaga cyane dore ko nta kontineri yari itwaye.
Ngo yageze ku Kayumbu, ikubitana n’umunyamaguru wambukiranyaga umuhanda, ibonye igiye kumugonga iramukatira, niko guhita irenga umuhanda, irabirinduka igera ku nkengero z’igishanga, umukecuru warimo kubagara soya ze hafi aho, ahita agwa igihumura.
Abaturage bari hafi aho bahise batabara, bazana moteri na ponceuse ngo bakuremo umushoferi kuko yari yahezemo.
Uwo mushoferi w’umunyatanzaniya yavuyemo ari muzima, ategereje guterura iyo modoka kuko yangiritse cyane. Naho umukecuru ari mu bitaro bya Kabgayi akaba arimo koroherwa.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
YOOO,IMANA ISHIMWE CYANE KUBONA YAVUYEMO ARI MUZIMA ,KDI MWEBWE MWAGIZE UMUTIMA UTABARA IMANA IBAHE UMUGISHA KU BWOKWITANGA KWANYU ,NA MWE NYAGASANI AZBATABARE NI MUGERA MU BIHE BIKOMEYE ,IMANA IBAHE UMUGISHA
uyu mugabo w’inyuma ko yambaye imyenda icitse isuku mu giturage iracyari ikibazo ariko ntacyo Imana ishimwe
thank you Lord
Imana ishimwe ubwo uyu mushoferi atapfuye cyakora kuba yarakwepfe umunyamaguru ngo atamugonga akemera kurenga umuhanda nabyo umuntu yabimushimira. Yagize umutima wa kimuntu. Hari uwari guhitamo kumugonga aho kurenga umuhanda da. Gusa bashoferi mugerageze kugabanya umuvuduko kuko amagara raseseka ntayorwa.