Murundi: Umuturage yishwe n’imbogo yo muri Parike y’Akagera

Munyanziza Andrew wari utuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza yishwe n’imbogo yo muri Parike y’Akagera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.

Iyo mbogo yamwiciye mu mudugudu wa Gikobwa mu kagari ka Munini mu renge wa Rwimbogo wo mu karere ka Gatsibo gahana, imbibe n’umurenge wa Murundi yakomokagamo.

Claude Murekezi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, yatangaje ko uwo mugabo yishwe n’iyo mbogo ubwo yari yagiye gupagasa muri ako gace.

Munyanziza yitabye Imana afite imyaka 66, akaba assize abana batanu ariko bose ngo barashatse, akaba yabanaga n’umugore we gusa.

Amakuru y’urupfu rwe akimenyekana abagize inzego z’umutekano hamwe n’umuryango we bihutiye kugera aho iyo mbogo yamwiciye umurambwo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Gahini, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi yakomeje abivuga.

Yanavuze ko ubuyobozi bw’uwo murenge bwavuganye n’ikigega cy’indishyi kikaba cyemeye ko kizafasha umuryango wa Nyakwigendera muri byose.

Hari hashize igihe gito undi muturage wo mu karere ka Gatsibo yishwe n’imbogo mu rukerera ubwo yari agiye mu murima. Imbogo zishe abo bantu ngo ni izasigaye hanze y’uruzitiro ubwo Parike y’Akagera yazitirwaga zashaka gusubira muri Parike zikabura aho zinyura bikaba ngombwa ko zisigara hanze.

Ubwo uwo muturage wo muri Gatsibo yicwaga n’imbogo, ubuyobozi bwa Parike y’Akagera bufatanyije n’abaturage bwakoze igikorwa cyo gusubiza muri Parike imbogo zari ziri hanze ya Parike, ariko birashoboka ko zaba zitarinjizwa zose kugeza ubu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Imuhe iruhuko ridashaira ariko hafatwe ingamba zihamye., ubuyoboze burebe uburyo bwose bufatika bashyire inyamanswa zose muri park.

asituro yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka