Muhanga: umurenge wa Shyogwe uratungwa agatoki kuba wiganjemo ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, arihanangiriza abatuye umurenge wa Shyogwe kugabanya kuba isoko y’ibiyobyabenge birangwa muri aka karere.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu mu mirenge igize aka karere uwa Shyogwe ariwo ufite abantu benshi bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge.

Urumogi ni kimwe mu biyobyabwenge bikunze gufatirwa mu murenge wa Shyogwe ndetse n’abakunze kubifatanwa mu mujyi wa Muhanga baba baturutse muri uyu murenge; nk’uko bitangazwa na Uhagaze Francois.

Si urumogi gusa rukunze gufatirwa muri Shyogwe kuko hajya haboneka n’ibiyoga by’ibikorano bikunze kwitwa ibikwangari.

Uhagaze akomeza avuga ko mu iperereza bakoze basanze abantu benshi bari kurwara mu mutwe kugeza nubwo bataye ubwenge burundu bakagana iy’umuhanda baba babitewe n’ibi biyobyabwenge. Abenshi muri aba bari gufatwa barwaye mu mutwe ngo nabo biganjemo abakomoka muri uyu murenge wa Shogwe.

Mu batunzwe agatoki bari gucuruza cyane urumogi ngo ni abagore kuko baba bumva ko batamenyerewe muri ubu bucuruzi.

Uhageze yagize ati: “usanga abagore aribo bari gufatanwa urumogi cyane, barukenyereraho kuburyo hari n’abo ushobora gukeka ko batwite kandi ari urumogo rubyimbye, abashinzwe umutekano iyo bababonye babagirira impuhwe ngo baratwite kandi atari inda”.

Mu nama bagiranye n’uyu muyobozi, abatuye muri uyu murenge biyemeje gushyira ingufu mu gushaka ba bantu bakora ibiyobyabwenge kuko ngo usanga abenshi baba bazwi ariko bagakingirwa ikibaba.

Abaturage bisabiye ko abafatwa bakora cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge bajya bazanwa imbere y’inteko y’abaturage maze bakisobanura maze bakanerekana uburyo babikora kugira ngo ababinywa bajye bareba uburyo ibyo banywa biba bimeze.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere Ka Muhanga

UMURENGE Wa Shyogwe

Akagali Ka Kinini

Umudugudu Wa Musezero

Isibo ya 1 abatiganda _

kumurimo nka ikifuzo cyange arukurwanya ibiyobyabwege uwo twabibona ubinkwa cg abagurisha ko twamutanga kandi nshishikariza abana bangenzi bange kwirinda kunkwa ibiyobyabwege kuko byica ubwonko murakoze nitwa Emmanuel Niyonkuru nkaba mfite imyaka 16 murakoze

Ni Emmanuel Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka