Kirehe: Yakubise se ikibando mu mutwe bimuviramo urupfu

Hakizamungu Jean w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Kirehe yiyemerera ko yakubise se umubyara ikibando mu mutwe tariki 15/12/2012 ahagana saa sita n’igice z’amanywa akajyanwa mu bitaro bya Kirehe nyuma akaza kwitaba Imana tariki 17/12/2012.

Uyu musore ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe ngo yakubise se witwa Manirakiza Kijinja Ibrahim ikibando bazira ko se yaje yasinze agatangira kumutuka aho yahise amena n’ibiryo uyu mwana yari yatetse.

Hakizamungu avuga ko se yaje yasinze afata isafuriya irimo ibiryo arabimena azana umupanga agiye kumutema nawe yitabaza ikibando akimukubita mu mutwe ahita yikubita hasi bahamuvana bamujyanye mu bitaro bya Kirehe aho yageze akitaba Imana.

Uyu musore utuye mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Nyabikokora avuga ko yari asanzwe bafitanye amakimbirane na se kuko ngo yabanaga na se mu gihe abandi bana babiri bari baragiye ahandi kuko batari babanye neza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka