Kirehe: Umugore bamuciye ugutwi azira gucyurwa n’umugabo w’abandi

Umugore witwa Umutesi Nadine w’imyaka 22 yaciwe ugutwi na bagenzi be azira kubatwara umugabo wabo tariki 21/12/212 mu mudugudu wa Muganza, akagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina.

Umwe muri aba bagore witwa Mbabazi Sandrine w’imyaka 21 ngo niwe waciye ugutwi kwa Umutesi Nadine amurumye amuziza ko yaje kubatwara umugabo wabo witwa Ngendahayo Jonathan.

Ngendahayo utuye mudugudu wa Muganza mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Kigina asanzwe afite abagore bane. Uwo yazanye bakamuca ugutwi yari uwa gatanu; nk’uko bisobanurwa na Yves Nshimiyimana uyobora akagari ka Kigina.

Ngendahayo yemeza ko uwo mugore nawe yari amuzanye kumutunga bityo bakaba batanu, gusa aba bagore bandi bahise bamurwanya ari nambwo bahise bamuca ugutwi. Umutesi ubu yagiye kwa muganga kugira ngo abashe kuba yavurwa.

Grégoire kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka