Kirehe: Hakozwe umukwabu wo gufata inzererezi n’abatagira ibibaranga

Muri ijoro rishyira tariki 27/03/2013 hakozwe umukwabu mu mujyi wa Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo guca ubuzerezi bw’abantu batagira aho babarizwa hafatwa abantu batandukanye n’ibiro 30 by’urumogi.

Abafatiwe mu mukwabu mu karere ka Kirehe.
Abafatiwe mu mukwabu mu karere ka Kirehe.

Abantu bafashwe harimo abakekwaho kunywa urumogi, abadafite ibyangombwa, abakora umwuga w’uburaya hamwe n’Abarundi baba mu mujyi wa Nyakarambi nta byangombwa bagira.

 Ibiro 30 by'urumogi byafatiwe mu mukwabu mu mujyi wa Nyakarambi.
Ibiro 30 by’urumogi byafatiwe mu mukwabu mu mujyi wa Nyakarambi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, avuga ko gufata aba bantu batagira ibyangombwa biri mu buryo bwo kwicungira umutekano mu buryo bwuzuye muri aka karere.

Abarundi bafatiwe mu mukwabu batagira ibyangombwa bagomba gusubizwa iwabo.
Abarundi bafatiwe mu mukwabu batagira ibyangombwa bagomba gusubizwa iwabo.

Abarundi bafatiwe muri uyu mujyi wa Nyakarambi batagira ibyangombwa bagomba gusubira iwabo bakaba bagaruka babizanye bityo bagakora akazi kabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi atari ukurwanya ko Abarundi baza mu Rwanda ahubwo akavuga ko bakeneye ko bajya baza bazanye ibyangombwa. Abafashwe badafite ibyangombwa barekuwe kugira ngo bakangukire kujya bibuka kubyitwaza.

Iyi ni groupe ikekwaho kuba inywa urumogi.
Iyi ni groupe ikekwaho kuba inywa urumogi.

Ubuyobozi bwa Polisi hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo muri aka karere ka Kirehe bavuga ko igikorwa cyo gukora umukwabu wo gufata inzererezi n’abandi batagira ibyangomba ari uburyo bwo gukomeza gucunga neza umutekano w’abaturage, kugira ngo ntihagire icyo aricyo cyose cyawuhungabanya.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka