Kirehe: Ari mu bitaro nyuma yo kujya kwiba afite imbunda agatemeshwa umuhoro

Ku bitaro bya Kirehe harwariye umugabo witwa Niyibishaka Emmanuel, kubera ibikomere yatewe n’imihoro yatemwe ubwo we na bagenzi be bageragezaga kwibisha imbunda ariko uwo bateye akirwanaho, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.

Niyibishaka wo mu kagari ka Nyagashyi,umurenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe yari mu gic cy’abagabo bane bagiye kwiba bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov SMG, bakajya kwiba umucuruzi witwa Ntahobari Evariste.

Gusa umugambi wabo ntiwabahiriye kuko basanze yabiteguye agatema umwe abandi bakabasha gutoroka, muri icyo gitero bamugabyeho ahagana mu masaha y’isaa Mbiri z’ijoro, nk’uko Ntahobari yabitangaje.

Yavuze ko yumvise abo bajura barashe isasu ubwo yari mu nzu aho barara, umugore we akaba yari ajyanye n’umuguzi agiye kumugurisha umuceri, abajura babasangamo bahita babasaba kwicara hasi.

Ntahobari wari uri mu cyumba giherereye mu gikari yabaduye umuhoro mu rugo aza ku iduka asanga abagabo batatu bari ku muryango bamwikanze bariruka, yinjira mu nzu asanga Niyibishaka yunamye muri kontwari ashaka ibintu ari naho yamutemeye mu mutwe no ku kaboko.

Niyibishaka w’imyaka 30 atuye mu mudugudu wa Rugando,akagari ka Nyagashyi,umurenge wa Gahara yaje gutura mu karere ka Kirehe avuye mu Ruhengeri, aho avuga ko yavuye mu mu 2.000 ari naho yakuye imbunda yafatanywe kuko yabaye mu gicengezi mu myaka ya 2007.

Ntahobari avuga ko aba bajura bamutwaye amafaranga ibihumbi 800, bayakuye muri iri duka yendaga kuranguza inzoga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka