Kirehe: Ari mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraswa mu rubavu no ku kuboko

Ntawimenya Théobard w’imyaka 48 utuye mu mudugudu wa Rwabigaro, akagari ka Muganza, umu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraswa amasasu abiri n’abantu bitwaje imbunda bashaka kumwiba.

Ntawimenya w’umucuruzi akaba afite n’imodoka avuga ko abamurashe baje saa mbiri zirengeho iminota z’ijoro tariki 20/01/2013 bamurasa mu rubavu no ku kuboko bashaka kumwiba gusa ngo ku bw’amahirwe yaje gutabarwa n’abaturage bafatanije na polisi yo mu karere ka Kirehe.

Ngo habanje kuza umuntu umwe asaba amazi yo kunywa arangije asubirayo azana n’undi baza ari babiri umwe afite imbunda bamubwira ngo ntiyikomakome nawe abibonye ajya gukinga urugi bahita bamurasa.

Ntawimenya Théobard mu bitaro bya Kirehe.
Ntawimenya Théobard mu bitaro bya Kirehe.

Abagabo babiri n’abagore babiri (Ndagijimana Simon,Twiringiyimana Jean Claude, Benurugo Jeanne na Nyiraharinzimana Fatuma) bari mu maboko ya Polisi. Nyiraharinzimana avuga ko muramu we witwa Mbonibogoye Ibrahim Alias Kadogo ari nawe warashe Ntawimenya kandi ngo yaje iwe mu rugo azanye igikapu batazi ikirimo.

Mbonibogoye ngo yamaze kurasa uyu mugabo aza amubwira ko imbunda ayisize mu gisimu binikagamo imyumbati aza kuza akayimubikira ubwo bamufashe nibwo yagiye kuyibereka aho ibitse.

Twiringiyimana Jean Claude avuga ko we bamufashe bakamutegeka kujya kubereka aho abantu batunze imodoka batuye, hanyuma abajyana kwa Ntawimenya we asigara inyuma agiye kumva yumva bararashe baza bamubwira ko barashe umuntu, akaba avuga ko impamvu yafashwe ari uko banze ko bajyana kuko we nta rangamuntu yari afite.

Benurugo Jeanne na Nyiraharinzimana Fatuma bavuga ko uwo mugabo amaze kurasa yahise aza akabwira umugabo wa Benurugo ngo ashake aho ashyira imbunda kuko basize bamubwiye aho bayishyize uyu mugabo nawe afata umwanzuro wo kuyibika ari nawe wafashwe akayirangira ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe.

Ngo abo bajura babiri bari bamaze igihe bacumbitse mu mudugudu bagiye no kwiba mu murenge wa Kirehe bahiba amafaranga ibihumbi 80 ku mucuruzi witwa Munyakayanza Fulgence. Aha umujura umwe yanarashe mugenzi we kubera ubwoba kuko abaturage bari bamaze kuhagera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, avuga ko ari abajura bakunze kwiba bava Tanzaniya bakaba ari Abanyarwanda babimukira bakomoka mu ntara y’Amajyepfo. Mu bari mu maboko ya Polisi harimo uwitwa Twiringiyimana Jean Claude wagendaga abereka aho biba.

Abafashwe nyuma y'uko uwamurashe we yahunze.
Abafashwe nyuma y’uko uwamurashe we yahunze.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba arasaba abaturage gukomeza kwibungabungira umutekano bakaza amarondo. Arasaba kandi abaturage baba bagifite intwaro mu buryo butemewe mu ngo zabo ko bazisubiza kandi ko nta kibazo bahura nacyo.

Ingingo ya 304 mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda igena igifungo cy’imyaka itandatu kugera ku myaka umunani ku cyaha cyo kwiba ukoresheje imbunda. Iyo uwakoze icyo cyaha arenze umwe kandi bigakorerwa no mu nzu ingingo ya 305 ivuga ko bahanishwa imyaka umunani kugeza ku icumi y’igifungo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko icyaha cyo kwica kiratwugarije muri iyi minsi, nyaboneka Police yacu n’abnditwese tugerageze gukumira ibintu bitaradogera. Twicungire umutekano.

Njyewe yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

umwana ariko bamufungure nta cyaha afite ibyakozwe babibaze nyina

ma yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka