Kigali: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi

Uruganda rw’amarangi rwa Iyaga Plus rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu karere Ka Gasabo, mu ijoro rishyira tariki 26 Ugushyingo 2021 ahagana saa sita z’ijoro rwafashwe n’inkongi y’umuriro, byinshi mu byarimo birakongoka.

Ubwo umuriro watangiraga kwibasira urwo ruganda, bamwe mu bakozi barwo bagerageje kuwuzimya bifashishije za kizimyamoto ariko kubera uburyo umuriro wari mwinshi, ntacyo byatanze ahubwo bahitamo gukiza ubuzima bwabo barahunga.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bakorera mu zindi nganda zegeranye n’urwa Iyaga Plus rwahiye ndetse n’aturuka mu bakozi barwo bwite avuga ko hahiriyemo ibintu byinshi bikoreshwa mu kazi ka buri munsi k’uruganda hamwe n’ibikoresho by’abakozi ndetse n’imodoka.

N’ubwo icyateye iyo nkongi y’umuriro kitahise kimenyekana, ariko ngo ikizwi ni uko yaturutsemo imbere mu ruganda rw’amarangi ndetse ikaba yanakongeje uruganda byegerenye rw’amasafuriya.

Agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkongi ntikahise kamenyekana kuko ibyinshi byahiye bigakongoka, gusa hari amakuru avuga ko hashobora kuba hahiriyemo ibintu bifite agaciro kari hejuru ya Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka