Kayonza: Urusengero rwa ADEPR Nyagatovu rwashenywe n’inkubi y’umuyaga

Urusengero rwa ADEPR Nyagatovu ruri mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza rwashenywe n’inkubi y’umuyaga wazanye n’imvura yaguye tariki 27/10/2012.

Uwo muyaga wibasiye cyane urwo rusengero n’amazu abiri y’abaturage ari mu kirometro kimwe uvuye kuri urwo rusengero.

Mu muganda wabaye tariki 29/10/2012 wo kwegeranya ibikoresho by’urwo rusengero byangijwe n’umuyaga, abakiristu basengera muri urwo rusengero batangaje ko bari mu bwigunge kuko nta handi hantu bafite ho gusengera; nk’uko Mukamabano abivuga.

Banavuze ko bahuye n’igihombo kuko urusengero rwa bo rwari rumaze kuzura kandi rwarubatswe n’abakiristu.

Gusa hari abavuga ko urwo rusengero rwazize kubakwa nabi kuko nta yindi nzu iri hafi ya rwo yashenywe n’uwo muyaga. Biranashoboka ko ibyuma byubatse igisenge cy’urwo rusengero bidakomeye kuko byinshi byavunaguritse.

Amabati yagurutse, ibyuma byari biyafashe biravunika.
Amabati yagurutse, ibyuma byari biyafashe biravunika.

Uretse igisenge cy’urwo rusengero cyagurutse, amatafari na yo yavuyeho asandara hasi. Urusengero rwa ADEPR Nyagatovu mbere rwari rwubakishije ibiti n’ibyondo, nyuma baza gushyiraho urukuta rw’amatafari.

Imvura ivanze n’umuyaga imaze igihe yibasira amazu y’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu no mu karere ka Kayonza by’umwihariko.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John Mugabo, ashishikariza abaturage kunoza imyubakire birinda kubaka mu kajagari.

Mbere yo kubaka umuturage ngo agomba kubimenyesha abayobozi kugira ngo abashinzwe imiturire bige uburyo ahantu runaka hakubakwa bitewe n’imiterere yaho, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’ibiza nk’imvura n’umuyaga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka