Kayonza: Batatu bafatanywe inyama z’imbogo muri Parike y’Akagera

Habiyakare Jean Nepomscene, Niyoyita Emmanuel na Murenzi Francois, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira kwica imbogo muri Parike y’Akagera. Bateze umutego muri parike tariki 07/11/2012 ufata imbogo ku cyumweru tariki 18/11/2012.

Mu ijoro ryo ku cyumweru ngo baraye bayibaga, bafatwa n’abasirikari bucyeye bwaho kuwa mbere tariki 12/11/2012 ubwo bari bafashe moto bajyanye inyama z’iyo mbogo aho zari kugurishirizwa.

Babiri muri aba bagabo ngo ni abapagasi basanzwe bapagasa mu mirenge ya Kabare na Murama yo mu karere ka Kayonza, undi ni umumotari wari ubatwaye.

Bavuga ko hari ikipe y’abantu bashyira imitego muri Parike bateze imbogo, ikaba ari yo yari yabahaye ikiraka cyo kubagereza inyama z’iyo mbogo mu murenge wa Murama, aho zari kugurishirizwa.

Puraki za moto bari bazisize ibyondo kugira ngo numero zazo zitagaragara.
Puraki za moto bari bazisize ibyondo kugira ngo numero zazo zitagaragara.

Ba nyiri izo nyama z’imbogo ntibafashwe kuko bari basigaye inyuma. Ubwo abo abapagasi bafatwaga basubiye inyuma bagiye kwerekana aho ba shebuja bari, babonye abasirikari bahita biruka ntibafatwa; nk’uko Niyoyota Emmanuel abivuga.

Abo bapagasi babiri bavuga ko bemeye kwinjira mu mugambi wo kwica imbogo muri Parike kubera inda nini kuko bazi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko; nk’uko Niyoyita abivuga.

Habiyakare Jean Nepomscene wari ubatwaye kuri moto, avuga ko atari azi ko ari inyama z’imbogo kuko ba nyirazo bari bamubeshye ko ari inka babaze.

Nubwo avuga ko atari azi ko ari inyama z’imbogo ahetse kuri moto, pulaki ya moto yari yayisize ibyondo kugira ngo nomero za yo zitagaragara, ibyo ngo bikaba byerekana ko ashobora kuba yari azi neza ko atwaye inyama z’imbogo.

Uyu mufuka urimo zimwe mu nyama z'iyo mbogo.
Uyu mufuka urimo zimwe mu nyama z’iyo mbogo.

Ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo bihano ku muntu ufashwe yica inyamaswa muri parike.

Ba rushimusi bamaze igihe bibasira Parike y’Akagera, ariko muri iyi minsi abibasira inyamaswa bagendaga bagabanuka. Ubu igiti cyitwa Kabaruka cyo muri iyo Parike nicyo ba rushimusi bari kwibasira kuko ngo gifite isoko rinini mu gihugu cy’Ubugande kuko gikorwamo imibavu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka