Kamonyi: Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita atoroka

Umugabo witwa Vincent Yambabariye wari ucumbitse mu mudugudu wa Mataba y’epfo, akagari ka Kabugondo mu murenge wa Mugina, yatorotse urugo rwe, mu gihe abaturanyi bahasanze umurambo w’umugore we bari baraye batonganye.

Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 yari yaraye atonganye n’umugore we Mukagatabarwa Lea w’imyaka 32, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wa tariki 06/06/2013; bapfa undi mugore baturanye, Mukagatabarwa yakekaga ko yamutwariye umugabo.

Abaturanyi baratabaye barabakiza, bemeranywa n’umugore kujya gushaka ahandi arara kuko babonaga umugabo yarakaye. Abaturanyi bakeka ko Mukagatabarwa yagarutse kuko mu ma Saa Moya n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013, babonye umurambo we hafi y’urugo kandi umugabo we yagiye.

Francois Murenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabugondo, atangaza ko uru rugo rwabereyemo ubwicanyi, rutabarirwaga mu ngo zizwi n’ubuyobozi ko zifite amakimbirane.

Uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko wari umaze umwaka n’igice, utuye Kabugondo. Uyu muryango waturutse mu Karere ka Ngororero, mu murenge wa Hindiro, akagari ka Gatare; baje gukora akazi k’ubupagasi. Nyakwigendera yasize abana babiri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka