Kamonyi: Umubyeyi arakekwaho yahotoye umwana yabyaye akamuhisha inyuma y’ishyiga

Nyirabatambiyiki Devotha w’imyaka 28 arakekwaho kwivugana umwana yari amaze kubyara. Uyu mugore wari ubyariye mu rupagasirizo, ari mu bitaro kuko kwibyaza byamugizeho ingaruka; akaba yemera icyaha, yiteguye no kwirengera ingaruka za cyo.

Nyirabatambiyiki yari acumbitse mu kagari ka Masaka, mu murenge wa Rugarika, aho yaje gupagasa aturutse mu murenge wa Muhororo ho mu karere ka Ngororero. Ngo yazanye n’abana bane, nyuma yo kwirukanwa n’umugabo bababyaranye.

Mu kagari ka Masaka akaba ari ho avuga ko yahuriye n’undi mugabo wamuteye inda y’umwana atashakaga kuko n’abandi kubarera byamugoraga. Yari atunzwe no guhingira amafaranga.

Nk’uko abyivugira, umwana yamubyaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 16/03/2013. Umwana yavutse ari muzima, maze hashize nk’iminota itanu arapfa. Avuga ko abagore b’abapagasi baturanye ari bo bavumbuye ko yamwishe kuko ari bo bonyine bari bazi ko atwite. Ngo bagiye kumurega mu buyobozi, ahita abyemera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Masaka, Mafubo Marie Rose, atangaza ko uwo mugore yari yarahishe ko atwite. Ngo n’abandi bana bakuru bumvise akana karira ababwira ko ari amajini.

Kugira ngo hatagira umuntu ubona ako gahinja ngo yari yagashyize inyuma y’ishyiga, arenzaho ivu, akaba yari yabwiye abo bagenzi be ko azajya kugataba mu murima najya guhinga.

Nyuma yo gufatwa n’inzego za Polisi, tariki 18/03/2013, uyu mugore yahise ajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kuko yari afite uburwayi yatewe no kuba yaribyaje. Abaganga bamukurikirana badutangarije ko ubuzima bwe butameze neza, akaba agikeneye gukurikiranwa byibuze mu gihe cy’icyumeru .

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Spt. Muheto Francis, avuga ko ibyaha nk’ibi bidakunze kugaragara mu karere. Abagore babikora akaba ari ababyara abana batashakaga. Aributsa abantu bose ko kwica ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Aragira inama abagore nk’aba, kwirinda gusama inda zitateguwe, bakegera abantu bakabagira inama aho kuvutsa ubuzima ikiremwa Muntu. Ku rundi ruhande, arashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka