Kamonyi: Imvura yasenye inzu mu mudugudu wa Nyamugari

Imwe mu mazu 36 yo mu mudugudu w’abacitse ku icumu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge; yasenywe n’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 26/03/2013.

Iyo nzu yari icumbitsemo umuryango w’abantu bane, ugizwe n’umugore n’abana 3. Kimwe n’andi mazu 36 yo muri uwo mudugudu, iyo nzu yari isanzwe yenda kugwa, kuko zabaruwe mu zigomba gusanwa n’Ikigega cya Leta gitera ingunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG).

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwera Marie Alice, atangaza ko mu karere hari amazu y’abacitse ku icumu akenewe gusanwa asaga ibihumbi bibiri. FARG ikaba ari yo yohereje abatekinisiye bo kuyabarura no kugena ibikenewe.

Inzu yasenyutse i Nyamugari.
Inzu yasenyutse i Nyamugari.

Iyi nzu yasenyutse, FARG yayishyize mu cyiciro cya mbere cy’urutonde rw’amazu 190 agomba gusanwa.

Nk’umwihariko w’umudugudu wa Nyamugari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba hamwe n’umuyobozi wa FARG basuye abatuye uyu mudugudu, tariki 02/10/2012, babemerera kubasanira amazu n’inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu zo kubafasha kwiteza imbere.

Inzu yasenywe n'imvura iri mu mudugudu urimo amazu ashaje agomba gusanywa na FARG.
Inzu yasenywe n’imvura iri mu mudugudu urimo amazu ashaje agomba gusanywa na FARG.

Umuyobozi w’akarere wungirije avuga ko iyi nkunga itarabageraho ariko ngo bakomeje gukora ubuvugizi kandi abazajya basenyerwa n’ibiza bazajya batabarwa nk’uko bikorerwa abandi baturage.

Uwari utuye muri iyi nzu yaguye, yari umucumbitsi, akaba yimukiye mu nzu ye iherereye kure y’umuhanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka