Kamonyi: Hatwitswe ibiro 100 by’urumogi na litiro 40 za Kanyanga

Nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri hafatwa ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, bwafashe icyemezo cyo kubitwika kuko byari bibitswe mu nzu bakoreramo kandi bishobora guhumanya ubuzima bw’abahakorera n’abahagenda.

Kuri uyu wa gatatu tariki 08/05/2013, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, hatwitswe ibiyobyabwenge birimo ibiro 100 by’urumogi na litiro 40 za Kanyanga byari byarafatiriwe mu mikwabo itandukanye yagiye ikorwa na Polisi mu karere ka Kamonyi kuva muri Kanama 2011.

Uwizeyimana Dative, Umushinjacyaha ku Rukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge; atangaza ko gutwika ibiyobyabwenge biteganywa n’Ingingo ya 31 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha; rivuga ko “ibyafatiriwe mu madosiye, iyo bishobora kwangirika cyangwa kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu; umushinjacyaha ashobora kubifataho icyemezo”.

Bacukuye umwobo bashyiramo urumogi bararutwika barangije bararutaba.
Bacukuye umwobo bashyiramo urumogi bararutwika barangije bararutaba.

Uwizeyimana akomeza avuga ko basanze gukomeza kubika ibiyobyabwenge mu nzu bakoreramo kandi igendwamo n’ababagana, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa bo kuko aho byari bibitse byangizaga umwuka bahumeka, akaba ari yo mpamvu bahisemo kubitwika.

Igikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge, cyitabiriwe na bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi biganjemo urubyiruko, bakaba baganiriye n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, SSP Francis Muheto, wabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima n’icyerecyezo by’ubikoresha, ahubwo bagaharanira gukora imirimo ibateza imbere.

Ngo mu gihe cy’ukwezi gushize, Polisi yafatanyije n’abaturage gusaka ibiyobyabwenge mu dusanteri dutandukanye two mu karere ka Kamonyi, ibyinshi mu byatwitswe bikaba byarafashwe muri icyo gihe.

Bakoranye inama n'abaturage babagaragariza ububi bw'ibiyobyabwenge.
Bakoranye inama n’abaturage babagaragariza ububi bw’ibiyobyabwenge.

Abaturage batangaje ko ibiyobyabwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko; ibyo ngo rukabiterwa no kwiheba kubera amikoro make baba bafite, abandi bakabishorwamo na bagenzi ba bo babashuka ko bishobora kubakemurira ibibazo.

Urubyiruko ariko ngo rufite icyizere cy’uko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora kugabanyuka, kuko muri ino minsi bahabwa inyigisho nyinshi ku bubi bwa byo, kandi n’abenshi mu babicuruzaga bakaba barafashwe bagashyikirizwa ubutabera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka