Kamonyi: Abanyamaguru barasabwa kwitwararika mu gukoresha umuhanda

Impanuka zibera mu karere ka Kamonyi zahitanye abagera kuri 43 muri uyu mwaka wa 2012 akaba ariyo mpamvu bagomba kwitwararika mu gukoresha umuhanda; nk’uko babisobanuriwe kuri uyu wa 22/11/2012 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Abanyamaguru bagomba kumenya kubererekera imodoka no gukoresha igice cyabagenewe mu muhanda; nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, CIP Kayihura Alphonse, yabitangarije abitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda, aberekera uko inzira y’abanyamaguru ikoreshwa.

Uyu muyobozi wa Polisi avuga ko iki cyumweru cyatangiye mu Rwanda hose ku cyumweru tariki 18/11/2012, ku rwego rw’akarere ka kamonyi akaba ari ngombwa ko gisobanurirwa abahatuye kuko mu nshingano za Polisi harimo kurengera umutekano w’abantu n’ibintu.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru akaba ari “Umuhanda urimo umutekano, inkingi y’amajyambere arambye”.

Polisi yereka abaturage uko abanyamaguru bakoresha umuhanda.
Polisi yereka abaturage uko abanyamaguru bakoresha umuhanda.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga bakorera mu karere ka Kamonyi, batunga agatoki abanyamaguru kutubahiriza no kudakatira ibinyanyabiziga bitwaje ko inzego z’umutekano zitajya zibashyiraho ikosa. Bavuga ko haba mu muhanda wa Kaburimbo cyangwa mu w’itaka, inzira y’abanyamaguru iba iteganyijwe, ariko abayubahiriza bakaba bakiri bacye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, nawe aributsa abanyamaguru kwitwararika bakirinda impanuka uko bashoboye. Ubu butumwa bukaba butangwa impande zose, aho bifashisha ibiganiro bitangwa n’inzego z’umutekano, basobanurira abaturage kwita ku umutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ariko aragaruka ku ruhare rukomeye rw’abatwara ibinyabiziga mu guteza impanuka, kuko mu gihe cyose batagendeye ku muvuduko ukabije, nta mpanuka yakwigera iba.

Arabasaba kwirinda umuvuduko n’ubusinzi; bagateganya n’igihe cyo gukoresha ingendo za bo kuko ahanini bitwaza gukererwa bagatwarira ku muvuduko ukabije.
Kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2012, mu karere ka Kamonyi habereye impanuka 63; abantu 43 bakaba barahasize ubuzima, naho abandi 107 barakomereka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka