Kamonyi: Abakekwaho kwiba moto i Karongi bafatiwe i Nyamiyaga

Abagabo babiri bakekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa AG100 y’uwitwa Twagirimama Vedaste ukomoka mu karere ka Karongi, bafatiwe ahitwa kuri Duwani, mu kagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga; ho mu karere Kamonyi mu rukerera rwa tariki 24/04/2013.

Abagabo bakekwa ni uwitwa Nkurunziza Celestin na Nsanzimana Pascal, bakaba bafashwe ku bufatanye bwa Polisi, abaturage n’abamotari bakorera mu karere ka Muhanga, kuko ngo ikimara kwibwa mu ijoro ryo kuwa kabiri, nyira yo yahise abimenyesha Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga.

Nk’uko umumotari ukorera mu karere ka Kamonyi, abitangaza, ngo abamotari b’i Muhanga bamenyeshejwe ko hari moto yibwe i Karongi, maze bayibonye barayikurikira.

Ngo abari batwaye moto bamenye ko batangatanzwe banyura umuhanda werekeza mu murenge wa Mbuye wo muri Ruhango, aho bagombaga kwambukira umugezi w’Akabebya bakagera ku Kamonyi, maze bagakomereza i Kigali.

Ubwo rero ngo umumotari w’i Muhanga yabakurikiye, ari nako atelefona abaturage bo mu gace berekezagamo. Bamaze kwambuka umugezi bafatwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga, bahita babashyikiriza Polisi ikorera muri ako karere. Kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yashimiye abo baturage igikorwa cy’ubutwari bakoze cyo gufata abo bakekwaho ubujura, abasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe, ibyaha bitarakorwa no gukomeza gufatanya na polisi kurwanya ibyaha no kubikumira.

Aba bagabo bafashwe, umwe yakoraga akazi k’ubumotari mu mujyi wa Kigali, undi apima inzoga mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda, iki cyaha bakekwaho kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga angana n’inshuro ebyiri cyangwa eshatu z’igiciro cy’icyibwe; cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka