Kagogo: Ubuyobozi bw’umurenge bwaciye ubushera bwitwa “Umurahanyoni”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera bwafashe ingamba zo guca icuruzwa ry’inzoga y’ikigage yitwa “Umurahanyoni” nyuma yo kubona ko ari ikiyobyabwenge kuko abantu bayinywa bahungabanya umutekano.

Ikigage cyangwa ubushera bwitwa “Umurahanyoni” bukunze gucuruzwa muri santere ya Gitare, iri muri uwo murenge. Bamwe mu batuye iyo santere bemeza ko iyo nzoga imenagura umutwe uyinyweye, agasinda cyane kurusha uwanyweye ikigage gisanzwe.

Nizeyimana Jean Claude ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kagogo avuga ko “Umurahanyoni” ari ikiyobyabwenge kuko wasangaga abagabo ndetse n’abagore bawunywa bakagirana amakimbirane mu ngo, bakarwana.

Iyo nzoga yaguraga amafaranga make ukurikije n’ikindi kigage. Ibyo byatumaga abagabo bamwe bamarira amafaranga yabo mu kabari ingo zabo zigasenyuka.

Mu rwego rwo guca burundu Umurahanyoni, ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo n’inzego z’umutekano zikorera muri ako gace bagiye muri santere ya Gitare maze bajya mu tubari tuwucuruza barawumena wose ku mugaragaro; nk’uko Nizeyimana bisobanura.

Bamwe mu banyweye “Umurahanyoni” bavuga ko abayicuruza bashobora kuba bashyiramo kanyanga bakurikije uburyo usindisha.

Hagenimama Eric abihamya ahakana ko nta kanyanga bashyira mu murahanyoni kuko baramutse bayishyizemo, umurahanyoni wahenda kuko na kanyanga ihenda. Igikombe cy’umurahanyoni bakigurishaga amafaranga 100 cyangwa 150.

Hagenimama asobanura uburyo bakora umurahanyoni muri aya magambo: “Umurahanyoni ni ubushera utereka, iyo ubuteretse bukamara nka gatatu (iminsi 3) ukaza ukamenamo ikivuge, buba bwahiye, buba bwakaze cyane, wabunywa ufite umutwe woroshye ukandika umunani mu muhanda”.

Nubwo Umurahanyoni bawuciye ariko ntihabura abawukora rwihishwa. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’umurenge bwafashe ingamba zo kugenzura buri gitondo, utubari two muri santere ya Gitare.

Iyo basanze hari uri gucuruza Umurahanyoni bahita bawumena; nk’uko Hagenimama abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IYI MISURURU BAYIKUNDIRA IKI ESE NI UKO IHENDUTSE? CYANGWA NI UKO ARIYO BAMENYEREYE?

MURAKOZE!

THEODORE NSANZIMFURA yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

nge mbona biri positive kuko abanyarwanda batanize bazi guhimba inzoga zikazi ahubwo bakagobye kubashyira hamwe bagakora uruganda aho yenda bakabibonera dosage ikwiye nahubundi n abanyabwenge pe....ibinugupfukirana talent kandi ntibishoboka mumateka twarabibonye.

kessia yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

iyi centre ndayituriye ariko ikindi uyu murenge nta exectif urabona il ya presque 6mois biratangaje !!!!!!!

umu yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

ariko kuki murwanda mukunda kubuza nibidafite sens; nigute abascientifique bahimba ibintu nabaturage badashobora gukora ibyo bahimbana ubwenge gakondo ?

KIGUNDA yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka