Kabarore: Umukwabu wafashe inzererezi n’ibisambo 63

Ubujura n’urugomo hifashishijwe intwaro ntoya bikomeje gufata indi ntera mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo. Ni muri urwo rwego mu ijoro rishyira tariki 14/12/2012 irondo ryataye muri yombi ibisambo n’inzererezi 63.

Umugabo witwa Garasiyani twamusanze kuri sitasiyo y’Inkeragutabara za Kabarore zizwi ku izina rya Umoja Security akaba yafatanywe urugi yari yibye saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nubwo we abihakana akavuga ko yari ku kazi k’ubuyede.

Vesitina Mukakarangwa ni mugore wubatse afite abana batanu ngo yaba atuma abantu kumwibira ibyo yita ngo ni amabolo bakabizana akabibagurira ku mafranga make, nawe yafatanywe mudasobwa igendanwa akivugira ko yayiguze amafranga ibihumbi 10.

Inzererezi zafatiwe mu mukwabu mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo.
Inzererezi zafatiwe mu mukwabu mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo.

Ushinzwe umutekano muri Kabarore, Muyombano Laurent, yadutangarije ko ubujura bumaze gufata indi isura muri uyu murenge. Yagize ati “uko ubujura burushaho kwiyongera muri uyu murenge niko n’inzego zacu z’umutekano dukaza umurego mu kubuhashya, ubu tukaba twarongereye amarondo”.

Umurenge wa Kabarore ukunze gufatirwamo inzoga ya kanyanga bikaba bivugwa cyane ko nayo ifite uruhare muri ubu bujura kuko abenshi mu bafatwa bibye bakunze gusanga bayinyweye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka